Kwizihiza uwo munsi, byahujwe no gutangiza icyumweru cyahariwe irangamimerere no guhemba Akarere ka Gakenke kahize utundi mu gutanga serivisi z’irangamimerere kuko kagejeje ku kigero cya 99% mu basabye izo serivisi mu mwaka wa 2023-2024.
Hagendewe ku nsanganyamatsiko igira iti "Ikoranabuhanga mu irangamimerere ridaheza", abaturage bashishikarijwe kubaruza abana bavuka, gusezerana byemewe n’amategeko, kwandukuza abitabye Imana, kwandikisha ubutane aho bwabaye no kwandikisha abana bishingiwe n’imiryango mu buryo bwemewe n’amategeko (Adoption).
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yashimiye uturere twafashije abaturage mu kuborohereza guhabwa serivisi z’irangamimerere hifashishijwe ikoranabuhanga by’umwihariko Akarere ka Gakenke kahize utundi, abasaba kutadohoka kuko umwanya babonye hari utundi turere tuwukeneye.
Yagize ati "Turabasaba gukomereza aho, ntimuzadohoke kuko kuba aba mbere ni byiza ariko biryoha kurushaho iyo umwanya wa mbere muwugumanye kuko n’abandi barawushaka. Turishimira ko ibitabo byose by’irangamimerere byashyizwe mu ikoranabuhanga bikaba byaratumye twegereza abaturage izo serivisi."
"Ubu kugira ngo umuturage abone serivisi z’irangamimerere ntabwo akeneye kujya ku karere ahubwo akeneye kwegera umukozi ubishinzwe ku Murenge akamufasha kandi abikora atavuye iyo ari kuko ubu hariho gahunda ya byikorere, mbonereho no gushishikariza abaturage mwese kugira Irembo iryanyu ahasigaye mujye mubyikorera."
Usibye kwishimira ko ikoranabuhanga ryafashije abaturage kubona serivisi z’irangamimerere badatakaje umwanya munini n’amafaranga menshi, Minisitiri Musabyimana kandi yasabye abaturage kwandikisha abana mu irangamimerere kuko bibafasha no kwirinda amakimbirane.
Ati "Turasaba abatarandikishije abana bavutse cyangwa se abatarashoboye kwandukuza abo mu miryango bitabye Imana kugana abanditsi by’irangamimerere kugira ngo bahabwe izo serivisi."
"Turashishikariza ababyeyi bakiriye abana bavuye mu bigo by’impfubyi [Ba Malayikamurinzi], ko bandikisha ubwishingizi bw’abo bana mu buryo bwemewe n’amategeko cyangwa se mukabagira abanyu mu buryo bwemewe n’amategeko n’ubwo mwaba mutarababyaye kuko ibyo nabyo biremewe.”
Yakomeje asaba ababana batarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko kwiyandikisha kuko bibafasha guhabwa serivisi bitabagoye no gufatanya kwiteza imbere.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke, bavuga ko bishimira ko kuri ubu batagisiragizwa basabwa byinshi ngo bahabwe serivisi z’irangamimerere kandi ko kuba ababa baracikanwe kubera impamvu zitandukanye bahabwa amahirwe yo kumenyekanisha, bituma nabo bumva ko igisigaye ari ukuzuza inshingano zabo.
Hakizimana Jean Bosco, ni umwe muri bo, yagize ati "Mbere wajyaga kwandukuza uwitabye Imana bakagusaba abatangabuhamya ariko ubu kwa muganga bahita bamwandukura nta kindi bisabye no kwandikisha umwana ni uko kwa muganga uvayo babigukoreye nta kiguzi."
Akimanizanye Bernadette nawe yagize ati" Nari mfite abana babiri batanditswe kuko narabyaraga nkazahara najya kubandikisha nkasanga ukwezi kwararangiye nkabireka, ubu barabanyandikiye nonaha. Ndajya kubibwira n’abaturanyi banjye uwaba yaracikanywe aze bamukorere kuko ntibitinda kandi ayo mahirwe twayahawe."
Akarere ka Gakenke kahize utundi mu gutanga serivisi z’irangamimerere kabigezeho ku kigero cya 99%, kashyikirijwe ibihembo gasabwa kutadohoka ndetse n’utundi turere dushishikarizwa guharanira gutanga izo serivisi ku kigero cyo hejuru.
Muri iyi gahunda y’irangamimerere Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ifatanya na Minisiteri y’ubutabera, Minisiteri y’Ubuzima n’ibigo biyishamikiyeho.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe irangamuntu, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ikoranabuhanga,RISA na Irembo.
Muri ubu bukangurambaga kandi harimo gusobanurwa Itegeko rishya rigenga abantu n’umuryango ryahujwe n’itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashakanye, impano n’izungura.
Zimwe mu ngingo ziri kwibandwaho ni nk’iyo uko umuntu w’imyaka 18 yemerewe gushyingirwa igihe abisabye akarere kagasuzuma impamvu, hari kandi ko abashyingiranye bashobora kugena amasezerano y’uko umutungo uzacungwa n’uko kwandukuza uwapfuye birenze ukwezi wandikira umwanditsi w’Irangamimerere ukamumenyesha impamvu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!