Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko aya mabaro yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Ababigizemo uruhare bakimara gufatwa bavuze ko ayo mabaro ari ay’umugabo utuye mu Murenge wa Kanama mu isanteri ya Mahoko, akaba yari yabahaye akazi ko kumuzanira ayo mabaro bayikuye ku nkombe z’ikiyaga akabahemba amafaranga ibihumbi 10 aje kuyafata.
SP Karekezi yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye iyi myenda yacaguwa ifatwa n’abayinjiza mu bagafatwa.
Yasoje yibutsa ko ubucuruzi bwa magendu buri mu bimunga ubukungu bw’igihugu, anibutsa ko Polisi y’u Rwanda yongereye imbaraga mu gufata abantu bose bakora magendu.
Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ngo hakurikizwe amategeko.
Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!