Imibare y’abanduye bashya yabonetse mu Mujyi wa Kigali (4) no mu Karere ka Nyamasheke (1). Byatumye umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba 4852, mu gihe abamaze gukira ubu burwayi ari 3211 bangana na 66%. Bivuze ko abakirwaye ari 1612.
Guverinoma ikomeje kongera imbaraga mu gutuma abanduye iki cyorezo ariko badafite ibimenyetso cyangwa se bafite ibimenyetso byoroheje bitabwaho bari mu ngo zabo, ku buryo ibigo byashyiriweho kuvura abanduye COVID-19 bijyamo abarembye gusa.
Abamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu Rwanda ni abantu 29.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yavuze ko muri iyi minsi ubwandu bushya burimo kugabanuka, nubwo bitavuze ko icyorezo kirimo kurangira.
Ati “Kikaba ari ikimenyetso cyerekana ko abantu bikubise agashyi, bubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID. Imibare dufite irashimishije ugereranyije n’uko byari bimeze mu kwezi kwa munani, ariko urugamba ruracyari rwose.”
Kugeza ubu ibitaro 12 mu Rwanda bifite ubushobozi bwo gusuzuma COVID-19. Ibipimo byose bimaze gufatwa mu gihugu ni 502,817.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!