00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu babiri baguye mu mugezi wa Nyabarongo

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 10 April 2018 saa 10:26
Yasuwe :

Abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Gakenke na Kamonyi batangiye ibikorwa byo gushakisha abagabo babiri barohamye mu mugezi wa Nyabarongo.

Abo barohamye ku mugoroba wo ku Cyumweru ubwo itsinda ry’abantu umunani baturuka mu Karere ka Gakenke bambukaga uwo mugezi bifashishije ubwato bwa gakondo baturuka mu Karere ka Kamonyi berekeza mu Murenge wa Ruli.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, IP Hamdun Twizeyimana, yabwiye The New Times ko ubwo bari mu nzira, ubwato bwaje kurohama, batandatu bashobora koga bagera ku nkombe, mu gihe abandi babiri barimo Jean Marie Vianney Niyirora w’imyaka 36 na Aloys Ngiramahirwe w’imyaka 25 baburiwe irengero.

Yagize ati “Iyo mpanuka yabaye ahagana saa mbili ku Cyumweru nyuma y’uko ubwato bwahungabanyijwe n’umuhengeri, burarohama abagenzi bose bagwa mu mazi, abandi babiri batwarwa nawo.”

Yavuze ko polisi ifatanyije n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abaturage bo muri ako gace ku wa Mbere babyutse bashakisha abo babiri baburiwe irengero.

Polisi yaboneyeho gusaba abaturiye uwo mugezi kujya bakoresha ubwato bugezweho kandi bakibuka kwambara amajiri atuma batarohama kugira ngo birinde ko hazongera kugira abandi bagwa mu mazi.

Abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Gakenke na Kamonyi batangiye ibikorwa byo gushakisha abagabo babiri barohamye mu mugezi wa Nyabarongo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages