Mu mibare yatangajwe n’umushinjacyaha ushinzwe kurwanya ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu, Jean Marie Vianney Nyirurugo, ku wa 5 Kamena 2017, mu nama nyunguranabitekerezo, Umujyi wa Kigali wagiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze, igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014/15 ariho hagaragayemo abantu benshi bahamwe n’ibyaha bya ruswa.
Bugaragaza ko mu 2013/14, ibirego bisaga 76 biregwamo abantu 183 bakiriye ruswa y’asanga miliyari imwe, miliyoni 721, ibihumbi 274 n’amafaranga 284 y’amanyarwanda (1. 721. 274. 284 Frw), mu 2014/15 hakemuwe ibirego 388 biregwamo abantu 439 bakiriye miliyoni 925, ibihumbi 442 n’amafaranga 337 y’amanyarwanda (925. 442. 337 Frw) mu gihe mu 2015/16 hakemuwe ibirego bisaga 179 biregwamo abantu 219 bakiriye miliyoni 739, ibihumbi 667 n’amafaranga 140 y’amanyarwanda (739. 667. 140 Frw).
Imibare igaragaza ko ruswa yazamutse, iva kuri 0.5 mu 2010 igera kuri 5% mu 2016.
Nyirurugo yavuze ko mu mbogamizi zihari mu kurwanya ruswa ari ukubona amakuru kuri yo, kuba kugeza ubu umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta aho asanze hari ibibazo ababigizemo uruhare badahita bakurikiranwa bigatera impungenge ko bazasibanganya ibimenyetso, kwimwa impapuro mu gihe cy’igenzura n’ibindi.
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze impamvu ruswa idacika ari uko nta makuru atangwa.
Yagize ati “Ikibazo gikomeye, ni uko abantu batayitangaho amakuru, bahitamo kuyahisha. Igiteganywa gukorwa, ni iperereza ryimbitse, hari uburyo bwo guhushura, umuyobozi yabazwa akavuga ngo ntitwari tubizi tugiye kubikurikirana. Ntumenye niba abikurikirana cyangwa abizi. Dukwiye guhuriza hamwe tugafatanya.”
Yakomeje avuga ko abanyarwanda bakwiye kuba inyangamugayo by’umwihariko abagenzuzi b’imbere mu bigo bakingira ikibaba abafite amakosa atandukanye abasaba gutanga amakuru.
Impamvu zituma umuntu atanga cyangwa yakwa ruswa, harimo imitangire mibi ya serivisi aho uyihabwa yumva ko hari icyo agomba gukora kugira ngo icyo yifuza igikorerwe byihuse.
Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere ya 2016, igaragaza ko abanyarwanda bishimira serivisi zitandukanye bahabwa ku kigero cya 67.7% mu gihe mu 2015 byari kuri 71.1%.
Umwanzuro wa gatanu w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 14 ugaruka ku mitangire ya serivisi aho ugira uti “gukomeza kunoza imitangire ya Serivisi mu nzego za Leta no mu bikorera, abahabwa servisi mbi bakabyanga kandi bakabigaragariza ababishinzwe kugira ngo bikosorwe”.



















TANGA IGITEKEREZO