00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu 59 bashaka guhatanira gusimbura Depite Icyitegetse weguye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 August 2026 saa 04:58
Yasuwe :

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje urutonde rw’abantu 59 batanze kandidatire bagamije kujya mu Nteko Ishinga Amategeko ahakenewe umuntu umwe usimbura Depite Icyitegetse weguye.

Ni urutonde rwashyizwe hanze ku wa 17 Kanama 2026, ruriho amazina n’ibyangombwa abo bantu batanze.

Umukandida ku mwanya w’umudepite asabwa kuba ari Umunyarwanda ufite nibura imyaka 21 y’amavuko kandi atarengeje 30; ari inyangamugayo; adafite inzitizi zituma atandikwa ku ilisiti y’itora.

Kandidatire igaherekezwa n’inyandiko itanga kandidatire igaragaza amazina ye yose ahwanye n’ari ku ikarita ndangamuntu; umwirondoro ugaragaza umurimo akora, aho yavukiye, itariki y’amavuko n’aho aba; kopi y’ikarita ndangamuntu ye; icyemezo cy’amavuko gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha; icyemezo cy’imyitwarire myiza gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha; amafoto abiri magufi y’amabara.

Mu bindi byasabwaga harimo icyemezo kigaragaza ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko kitarengeje igihe, gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha; icyemezo cya muganga wemewe; inyandiko ye yashyizeho umukono cyangwa igikumwe yemeza ko inyandiko yasabwe kandi yatanze ari ukuri.

Urutonde rwashyizwe hanze rwanditseho ko ari abakandida bemejwe by’agateganyo ariko hariho abantu babiri bigaragara ko bavuze mu 1994 na 1995 bigaragara ko barengeje imyaka 30.

Harimo kandi abantu bagiye bafite bimwe mu byangombwa batujuje muri kandidatire zabo.

Icyitegetse wari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yeguye kubera imyitwarire itari myiza nubwo hatasobanuwe mu buryo burambuye ibyo yakoze.

Izindi nkuru bifitanye isano:

Depite Icyitegetse weguye agiye gusimbuzwa

Iyo umudepite yeguye mu Rwanda hakurikiraho iki?

Umudepite ugiye gutorwa agaharariye urubyiruko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages