00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bw’Umunyarwanda wijejwe akazi muri Thaïlande akagurishwa muri Myanmar

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 8 August 2026 saa 11:35
Yasuwe :

Icuruzwa ry’abantu ni kimwe mu byaha bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage, ariko Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kurihashya ku bufatanye n’ibindi bihugu.

Mu myaka itatu ishize abantu 54 mu Rwanda bahamijwe ibyaha byo gucuruza abantu, barimo 12 babihamijwe mu 2025, 18 mu 2024 ndetse na 24 babihamijwe mu 2023.

Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda iherutse kugaragaza ko guhera muri Nyakanga 2025 kugeza muri Nyakanga 2026, Abanyarwanda 289 bari barajyanwe gucuruzwa mu bihugu by’amahanga bagaruwe.

Aba Banyarwanda bakuwe mu bihugu nka Cambodge aho havuye 101, Laos hava 58, Myanmar hava 31, naho muri Oman hava 99.

Umwe mu bagaruwe Eric (izina ryahinduwe), yabwiye Televiziyo Rwanda ko yajyanywe muri Thaïlande bamwizeza akazi, ariko birangira bamujyanye muri Myanmar.

Ati “Tuvugana mbere bari bambwiye ko ikigo cyabo gikorera mu murwa mukuru. Birangira babihinduye bambwira ko ngiye gukorera mu cyaro, rwari urugendo rw’iminota 50 mu ndege. Kuko urugendo nari narutangiye mbona ntakundi, ndavuga nti wabona icyo kigo gikorera aho mu cyaro. Nditegura banyoherereza indi modoka inkura kuri hoteli injyana ku kibuga cy’indege cya Bangkok, aba ari ho mva njya Mae Sot [muri Thaïlande].”

Agaragaza ko ageze aho Mae Sot, yohererejwe indi modoka iza kumufata, bakora urugendo rw’amasaha agera kuri ari arindwi ariko imodoka zimutwaye bagenda bazisimburanya kugeza bageze ku kagezi gatandukanya Thaïland na Myanmar.

Yakomeje avuga ko bamugejeje muri Myanmar ari bwo yasanze agiye kujya akora ubutekamutwe bwifashisha ikoranabuhanga kandi yari agiye azi ko agiye gukora mu bijyanye no kwitaba abakiliya basaba ubufasha (call center).

Ati “Njye nahawe gukora mu bintu byo gukundana (dating), baduhaga ibintu byanditse ugomba kuganiriza umuntu guhera ku munsi wa mbere kugeza ku wa gatanu, kandi ukabikora nta kosa mbese ntacyo wongeyemo cyangwa ukuyemo kuko Umushinwa yabaga ashaka ko ubikora nk’uko yabipanze.”

“Iyo wabyicaga warakubitwaga habaga hari ibihano, birimo kuguhagarika ku zuba nk’amasaha atatu cyangwa ane. Cyangwa bakaguhagarika ku tuntu tumeze nk’imisumari kuko njye byambayeho bampagarika ku tuntu tumeze nk’imisumari amasaha ane, mvaho ibirenge byabyimbye cyane.”

Munyemana agaragaza ko yamaze amezi ane muri ako kazi, nyuma aza kujyanwa ku cyicaro gikuru cy’icyo kigo, ari ho yasabiye ukiyobora kumureka agataha, uwo mukoresha we aramukundira aramureka.

Icyo gihe yatangiye gushaka uko yasubira mu Rwanda, atangira urugendo rwe kugeza igihe yisanze mu kigo cya gisirikare muri Myanmar. Agaragaza ko ageze muri icyo kigo yahasanze n’abandi bantu bakoranaga yari azi ko batashye, abona ko ishyamba atari ryeru.

Icyakora yakomeje gushakisha uko yava muri icyo kigo aho byamufashe amezi agera kuri atanu kugira ngo abone ubufasha buhamukura, aho Ambasade y’u Rwanda mu Buyapani ku bufatanye n’Ishami rya Loni rishinzwe Abimukira (IOM) ari byo byamukuye muri icyo kigo.

Umuyobozi wa Komite y’Ubushinjacyaha ishinzwe kurwanya ibyaha by’icuruzwa ry’abantu, Muragijimana Désiré, yavuze ko imwe mu mpamvu iki cyaha gikunda gukorerwa abari mu munsi y’imyaka 30 ahanini ari ukutamenya.

Ati “Ni ukutamenya n’ubujiji no kudashishoza ngo umenye icyo uwo muntu amushakaho. Ikindi harimo gushaka inyungu cyangwa se gushaka gukira vuba, ukumva ko ngiye guhita mbona akazi, ni akazi ka menshi, ngiye mu mahanga.”

Abanyarwanda barenga 280 bari bagurishijwe mu mahanga bamaze kugarurwa mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages