Abantu 24 barimo n’abari mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda batahutse

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 27 Kanama 2020 saa 01:36
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda 24 barimo 10 bari abarwanyi mu mitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda bageze mu gihugu kuwa 25 Kanama 2020, nyuma yo kumara amezi atanu mu nkambi y’ingabo za MONUSCO izwi nka DD3R iherereye i Munigi muri Goma.

Ubuyobozi bw’iyi nkambi ya DD3R bwatangaje ko aba banyarwanda baturutse mu Majyepfo n’Amajyaruguru ya Kivu ahitwa Ituri, bari mu mitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda irimo FDRLS/FPP, CNRD, FDLR/FOCA ndetse na FDLR/RUDI.

Babwiye Radiyo Okapi ko biyomoye kuri iyi mitwe nyuma yo kumva ubukangurambaga bwakozwe n’abakorera DD3R kuri za radiyo no ku mirongo ya telefone.

Kuri ubu aba banyarwanda bari i Nyarushishi mu Karere ka Rusizi aho babaye bashyizwe mu kato ngo banapimwe COVID-19. Bazahava bajya mu Kigo cya Mutobo bahugurwe mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .