Abanduye bavuye mu bipimo 2,224 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 4,971 mu gihe 104 ari bo bayikize. Abamaze gukira bose hamwe ni 4,768
Mu barwayi bashya bagaragaye, umwe ni uwo muri Kigali, bane bo muri Kirehe (abapimwe mu nkambi y’impunzi) naho i Gicumbi habonetse umwe.
Tariki 14 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko Coronavirus yageze mu Rwanda. Yagaragaye ku Muhinde wageze mu gihugu ku wa 8 Werurwe 2020 avuye i Mumbai.
Abantu bane barimo Abanyarwanda batatu n’Umurundi nibo basezerewe bwa mbere aho bari barwariye mu Kigo Nderabuzima cya Kanyinya ku wa 5 Mata 2020.
Muri iyi minsi umubare w’abantu bakira ukomeje kwiyongera ari nako abandura bagabanyuka.
Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
17.10.20 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:1, Kirehe:4 (abapimwe mu nkambi y’impunzi/new cases in a refugee camp, Gicumbi:1 pic.twitter.com/BtoIV7N32m
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) October 17, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!