Uko iminsi yigira imbere imibare y’abangavu baterwa inda irushaho kwiyongera, ndetse muri rusange abamenyekana ni abatwite bakabyara.
Imibare igaragaza ko mu 2020 abangavu 19.701 batewe inda, mu 2021 bariyongera bagera kuri 23.111, na ho mu 2022 bagera kuri 24.472 mu gihe mu 2023 bagabanyutseho gato bagera kuri 22.055.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, ubwo yari mu biganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, kuri uyu wa 11 Gashyantare 2025, yavuze ko mu 2024 abangavu batewe inda bageze kuri 22.454
Ati “Uyu mubare uteye impungenge ariko bifitanye isano nini n’ubukangurambaga bwakozwe. Hari igihe gusambanya umwana byabaga ari ibintu bitavugwa, usambanyijwe bakamujyana kwa nyirasenge, usambanyijwe bakamushyingira ku ngufu, kuri uyu munsi dufite amahirwe y’uko hariho uburyo bwo kugaragaza umwana wasambanyijwe bikamenyekana.”
Minisitiri Uwimana yavuze ko imibare igaragaza ko Abanyarwanda bamenye amategeko abarengera bizanafasha gukemura ikibazo abantu bazi.
Ati “Abataratwise ntabwo barimo aho ngaho, abatwise na bo nk’abafite munsi y’imyaka 20 kuko baba bafite ibyago byo kugubwa nabi mu nzira yo gutwita.”
Mu 2023 hasambanyijwe hanaterwa inda abana bafite imyaka iri munsi ya 14 bagera kuri 51, hagati ya 14 na 18 hatewe inda ababarirwa mu bihumbi 5354, hejuru y’imyaka 18 haterwa inda abarenga ibihumbi 16.
Ati “Abari hejuru y’imyaka 18, ya myaka y’ubukure bagize 75% by’abana basambanywa.”
Yasobanuye ko ibibazo by’abana basambanywa bikomoka ku businzi buri mu muryango, kutagira umwanya wo gukurikirana no kuganira mu muryango, ubuharike, gucana inyuma kw’abashakanye, kudasobanukirwa ihame ry’uburinganire, ababyeyi batita ku nshingano n’ibindi.
Yahamije ko iyi myitwarire y’ababyeyi igira ingaruka ku mibereho y’abana by’umwihariko abakobwa bashobora guterwa inda zitateganyijwe.
Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu bwagaragaje ko abakobwa baterwa inda batarageza ku myaka y’ubukure 57,1% bazitewe n’abo basanzwe ari inshuti, 7% bakaziterwa n’abaturanyi babo mu gihe 2% bazitewe n’abo bafitanye isano.
Mu bangavu babajijwe, 470 bangana na 68% bari bafite munsi y’imyaka 18 batewe inda biturutse ku cyaha cyo gusambanya umwana, abandi 50 bangana na 7% batewe inda biturutse ku gufatwa ku ngufu, mu gihe 170 bangana na 25% bafite imyaka iri hagati ya 18 na 19 batewe inda zitateganyijwe biturutse ku mibonano mpuzabitsina bakoze ku bwumvikane nʼinshuti zabo.
Muri rusange abangavu 394 bangana na 57,1% by’abakoreweho ubushakashatsi batewe inda nʼabari basanzwe ari inshuti zabo; 136 bangana na 19,7% batewe inda nʼabaturanyi babo; 52 bangana na 7,5% batewe inda nʼabo batari bamenyeranye, mu gihe 20 bangana na 2,9% batewe inda nʼabo mu miryango yabo.
Depite Uwiringiyimana Philbert yavuze ko mu ngamba zigamije gukumira iki kibazo hakwiye kujyamo gukangurira Abanyarwanda bose kubishyira mu nshingaho zabo kumva ko guhishira umuntu wasambanyijwe na we bimugiraho ingaruka.
Amashusho y’urukozasoni yakomojweho
Minisitiri Uwimana yavuze ko ababyeyi benshi bataganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere, bigakubitiraho ko ubumenyi bakura mu ishuri budahagije ngo bubafashe gufata ibyemezo ku buzima bw’imyororokere.
Yavuze ko amashusho y’urukozasoni arebwa ku mbuga nkoranyambaga ari ikibazo gikomereye urubyiruko.
Ati “Ikindi tubona ni ikoranabuhanga n’amashusho y’urukozasoni ari ku mbuga nkoranyambaga, uyu munsi abana bajya ku mbuga nkoranyambaga bakareba ibihakorerwa kandi bikaba byabashora mu mibono mpuzabitsina.”
Depite Mushimiyimana Lydia yavuze ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwihutisha imanza z’abantu bakekwaho gusambanya abana kugira ngo uwananiranye akabikora ajye agira ubwoba ko mu gihe gito azaba yaburanishijwe agahanwa.
Depite Kayigire Therence we yashimye ko abafatiwe muri ibyo byaha bahanishwa ibihano binini na we asaba ko imanza zajya ziburanishwa hakiri kare kuko hari aho bageze bagasanga umuntu umaze imyaka ibiri yaraburanishijwe ariko urubanza rutarasomwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!