Ibi ni ibyagarutsweho mu biganiro ku kurwanya imirire mibi byahuje imiryango itandatu itegamiye kuri Leta, abayobozi bashinzwe imibereho myiza mu Ntara y’u Burasirazuba, n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, kuri uyu wa 21 Ukuboza 2016.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza no kurengera abaturage, Dr Mukabaramba Alvera yavuze ko hatangijwe uruganda rukora ibiryo bizajya bihabwa abana bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe n’ababyeyi batwite batishoboye bakazabihabwa ku buntu mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi mu Rwanda.
Mukabaramba avuga ko mu guhashya imirire mibi, Leta yafashe ingamba nyinshi zigenda zunganirana.
Ati “Hari uruganda rwaje rukora ibiryo tuzajya duha abana barwaye n’abagore batwite, abatishoboye bo tuzajya tubibahera ubuntu.”
Yavuze ko rumaze igihe rutangiye ubu hari kugenzurwa ubuziranenge bwarwo.
Ati “Ibikorwa byagejejwe muri RSB(Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge) harebwa ubuziranenge ku buryo bizajya bigaburirwa abana n’abagore batwite. Bizajya bishyirwa ku isoko ariko abana kugeza ku myaka ibiri n’abagore batwite babihabwe ku buntu.”
Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta irwanya imirire mibi, Voice for Change, Venuste Muhamyankaka yavuze ko icyo bagiye guheraho mu kwifatanya na Leta barwanya imirire mibi ari ubukangurambaga ku bafite imyumvire n’ubumenyi buke.
Yagize ati “Ubu dusanze imbogamizi ziri mu myumvire mibi, ubwo bazitugaragarije ubu tugiye gukora ubukangurambaga ahantu hatandukanye tubasobanurira gutegura indyo yuzuye. Tuzaganira na buri karere turebe icyo bakeneye dufatanye.”
Yakomeje agira ati “Abagize ihuriro rya Sun Alliance (umwe muri iyo miryango) na bo bazongera amafaranga bagenera ibikorwa byo kurwanya imirire mibi.”
Mu bushakashatsi buheruka gushyirwa hanze mu 2014-15, bwagaragaje ko mu gihugu hose abana bari ku kigereranyo cya 38% bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cy’imirire mibi.
Mu Ntara y’u Burasirazuba, Akarere gafite bake ni aka Rwamagana n’abagera ku bihumbi 48, mu gihe Nyagatare ifite ibihumbi 73.



















TANGA IGITEKEREZO