Iyi mibare yatangajwe kuri iki Cyumweru, mu kiganiro ‘Dusangire Ijambo’ cya Televiziyo y’u Rwanda, cyavugaga ku byakozwe mu nzego z’ubutabera mu gihe igihugu cyari gihanganye na COVID-19.
Cyatumiwemo Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Mugabe Victor; Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Legal Aid Forum (LAF), Me Kananga Andrews n’Umusesenguzi w’Ubutabera bwegerejwe Abaturage muri Minisiteri y’Ubutabera, Mupenzi Narcisse.
Iki kiganiro cyibanze ku kunganira abantu mu nkiko mu gihe cya COVID-19, hitegurwa Ukwezi kwahariwe Ubutabera n’ubufasha mu by’amategeko.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Mugabe Victor, yatangaje ko kubufatanye n’izindi nzego abantu b’ingeri zitandukanye bagiye bafashwa aho by’umwihariko hibanzwe ku guha ubutabera abana.
Yagize ati “Nk’ubu ngubu twari dufite igice cy’abana bunganirwa mu manza nshinjwabyaha, nta mwana utarunganiwe. Nta mwana utarasuwe, nta mwana utarakorewe ibishoboka byose. Ku bwitange bw’Urugaga rw’Abavoka haba mu mikoro, kuko ubutabera bw’abana bwo bwagombaga gutangwa. Wenda mu mezi atandatu sinavuga ko habuze gufashwa abana barenga 1200, wajya kureba muri abo abarenga 422 barafunguwe bakurikiranwa bari hanze, 295 bagirwa abere.”
Mugabe yavuze ko ibyo byose byaturutse ku buryo bwagiye bushyirwaho nko kuburanisha imanza binyuze mu ikoranabuhanga.
Mu rugendo rw’igihugu ruganisha ku gutanga serivisi nyinshi hifashishijwe ikoranabuhanga, urwego rw’ubucamanza ntirwasigaye inyuma. Magingo aya, umuntu ashobora gutanga ikirego cye anyuze muri ‘system’, bitabaye ngombwa ko yigerera ku rukiko.
Yakomoje no ku yindi mibare y’ibyagiye bikorwa muri iki gihe cya COVID-19, yavuze ko iburanishwa ryo mu rukiko rw’ubujurire ryabaye rihagaze muri Mata na Gicurasi mu mezi icyenda hamaze gufashwa abarenga 100.
Yavuze ko hari abantu bagize ingorane zo kuburana hifashishijwe amashusho mu nkiko zibanze baratsirwa, mu bujurire ku ubufatanye n’urugaga rw’abavuka n’urukiko rw’ikirenga bashakiwe abavoka. Aho mu manza 60 zafashwe, mu bujurire 43 zabashije gukemuka abatu bagirwa abere.
Mu mwaka w’ubucamanza wa 2019/2020, kuva ku itariki ya 16 Werurwe kugeza ku wa 31 Gicurasi, umubare w’ibirego bitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga wageze ku 14 675 ndetse haburanishwa imanza zirenga 2000.
Muri rusange, haciwe imanza 76 349, inyongera ya 5% ugeranyije n’izaciwe umwaka wari wabanje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!