00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana banjye babajugunye mu cyobo, banzanira imyenda n’inkweto byabo- Uwimana

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 11 April 2025 saa 10:35
Yasuwe :

Uwimana Ignace Marie ni umubyeyi wagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko yiciwe umugabo n’abana be bose.

Uwimana yagarutse ku buhamya bwe ku wa 10 Mata 2025 ubwo abayobozi n’abakozi ba Banki Nkuru y’u Rwanda bibukaga abahoze ari abakozi b’iyi banki 22 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ayirwanda Tharcisse wari umugabo wa Uwimana Ignace Marie nawe yakoreraga iyi banki.

Uyu mugore yavuze ko mu 1994 bari batuye i Remera, ubwo Jenoside yatangiraga Interahamwe zijya iwe mu rugo zikata amadirishya n’inzugi zica umugabo we Ayirwanda zikoresheje ubuhiri bwitwaga nta mpongano y’umwanzi.

Uwimana n’abana bane barimo batatu be n’undi bareraga babashije kwihisha ntibabica kuri uwo munsi.

Yavuze ko icyamuteye agahinda kurusha ibindi ari uko abana be b’abakobwa babafashe ku ngufu ndetse nyuma bose uko ari bane babicira mu maso ye bagarura imyenda n’inkweto byabo.

Ati “Ubwo nahise nikorera amaboko nyine ndagenda njya gushaka aho njya. Nirirwaga nicaye ku muhanda ngo ndebe ko hari uwanyica ariko naramubuze kandi Intarehamwe zarahahitaga zose. Ubanza zararebaga ako kantu gahagaze [zikandeka] kuko nari nsigaranye ibilo 40 kandi narahoze mfite ibilo 70.”

Reba ubuhamya bwo se bwa Uwimana

Uwimana Ignace Marie yagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .