Iyi gahunda yatangajwe ku wa 23 Kamena 2026 mu nama yahuje inzego zitandukanye zirimo MINIJUST, RIB, ILPD n’abandi bafatanyabikorwa.
Intumwa ya Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Ndengeyinka William, yavuze ko iki gikorwa kigamije gushyiraho uburyo bwo gukurikirana abana bakekwaho ibyaha binyuze mu bushakashatsi bwakozwe bugamije kureba uburyo inzego zishobora gukurikirana uwakoze icyaha bitabaye ngombwa ko afungwa.
Yagize ati “Iyo bigeze ku mwana biba igikorwa cy’ingenzi cyane kuko tureba ko umwana aba afite uburenganzira bwo kujya ku ishuri, gukora ibindi bintu byamuteza imbere mu rugendo rwe rwo gukura, gusa ntibikuraho ko umwana azahanwa ahubwo azahabwa amahirwe yo gukurikiranwa adafunze ahubwo ari mu muryango we cyane ko dufite icyerekezo cy’ubutabera bubereye umwana.”
Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison, yavuze ko hari amabwiriza mashya yateguwe ku bufatanye n’Urukiko rw’Ikirenga n’abandi bafatanyabikorwa, agamije gushyiraho uburyo abana baburanishwa mu buryo bwihariye. Ibi birimo kubaburanisha badakoresheje imyambaro y’akazi isanzwe no gukoresha ikoranabuhanga mu iburanisha kugira ngo umwana yiregure yisanzuye.
Yanagaragaje ko hazibandwa ku bwiyunge hagati y’umwana n’uwakorewe icyaha kugira ngo asubire mu buzima busanzwe aho koherezwa mu igororero.
Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Lieke Van de Wiel, yavuze ko mu rugendo rwo kwizihiza imyaka 40 bakorera mu Rwanda, intego bafite ari uko buri mwana yitabwaho mu buryo bwubahiriza uburenganzira bwe, akagira umutekano mu gihe ari mu nzego z’ubutabera kandi agahabwa amahirwe ya kabiri yo kubaho neza no gutanga umusanzu mu muryango.
MINIJUST ivuga ko iyi gahunda izatangira kugeragerezwa mu turere dutanu, buri ntara igatorwamo akarere kamwe.
Kugeza ubu mu Rwanda hari amagororero 14, ariko intego ni ukugabanya ikoreshwa ryayo nubwo gukurikiranwa n’ubutabera bikomeza.
Inzego z’ubutabera zihamya ko umwana uhamwe n’icyaha azajya ahanwa ariko hagakomeza kubahirizwa uburenganzira bwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!