00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana bafite ubumuga bwo mu mutwe baracyugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 16 June 2015 saa 10:45
Yasuwe :

Ababyeyi b’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bagaragaje ibibazo abana babo bahura na byo bitandukanye birimo ko bamwe bahezwa n’ababyeyi babo banga kubagaragaza, kutakirwa neza mu miryango baba bavukamo ndetse n’abaturanyi babo.

Umuyobozi w’Ikigo Tubiteho, Gasana Ndoba yagaragaje ko abana bafite ibibazo byo mu mutwe bagihura n’imbogamizi zitandukanye zirimo akato, kuko ngo bamwe mu babyeyi babo babahisha ngo batabasebya.

Gasana yavuze ko ibi bituma abana bahora bigunze bikabaviramo guhora bihebye aho guhuzwa n’abandi ngo basabane banagaragaze impano zitandukanye baba bafite.

Mu kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika kuri uyu wa 16 Kamena, ikigo Tubiteho cyifatanyije n’umugabane wa Afurika kwizihiza uyu munsi aho ababyeyi n’inshuti z’abana barererwa muri icyo kigo bahuye bagasabana.

Umuyobozi w’Ikigo Tubiteho, Gasana Ndoba

Gasana yakomeje asobanura inzira ndende banyuzemo bumvisha bamwe mu babyeyi ko guhisha aba bana ari ukubavutsa uburenganzira bwabo.

Yagize ati “Twingingaga ababyeyi ngo bazane abana babo ariko ntibabyumve gacye gacye batangira kubyumva kugeza ubu dufite abarenga 40 basabye kuzana abana babo tutarakira bitewe n’ubushobozi bucye.’’

Yakomeje agiara ati “Ubu abana 36 baza inshuro 4 mu cyumweru abandi tudafitiye ubushobozi bwo kwakira hano tubaha ubufasha tubasanze iwabo, ubu dufite abana 20 dusanga iwabo.’’

Yavuze ko mu bushobozi bucye babashije gukodesha inzu na yo idahagije kuko ababyeyi basabye kuzana abana babo badahita babakira kuko ntaho kubashyira hahagije bafite.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutegura integanyanyigisho z’ubumenyi mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), Rutakamize Joseph, yavuze ko Leta ifite ingamba zo gukomeza gufasha abana bafite ibibazo byihariye.

Yagize ati “Leta yatangije politiki idaheza ubu hagiye gushyirwaho n’uburyo abana bamaze gutegurwa bahuzwa n’abandi bakigana ku buryo busanzwe hari no gutegurwa integanyanyigisho zidaheza n’ibikorwa byinshi nko kubaka inyubako zijyanye n’ubumuga bafite.’’

Musabye Marie Immacule ufite abana babiri babana n’ubumuga bwo mu mutwe n’ubugaragara ku mubiri yemeje ko hari byinshi bungukiye muri iki kigo nubwo imbogamizi zikiri nyinshi nk’abarimu usanga ari bacye n’ababyeyi bifuje kurereramo abana ntibabonemo umwanya.

Ikigo Tubiteho kimaze imyaka 12 gishinzwe mu mwaka wa 2005 hashyizweho ikigo cyitwa Amanywa Tubiteho cyakira abana bafite ubumuga bwo mu mutwe kikabitaho kibaha uburere n’ubumenyi butandukanye.

Abafite ubumuga bwo mu mutwe bafite impano zitandukanye zirimo kuririmba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages