00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga basobanuriwe amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 2 February 2019 saa 07:26
Yasuwe :

Abana bo mu Kigo cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Institut Filippo Smaldone kiri I Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, basuye Ingoro Ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside basobanurirwa amateka yaranze urugamba n’ubutwari bw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside.

Abana 24 bo mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza kugeza mu wa Gatatu w’amashuri yisumbuye nibo bakoze uru rugendo, kuri uyu wa Gatanu ubwo abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, bifatanyaga mu munsi mukuru wo guha icyubahiro intwari z’u Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe amasomo muri G.S Institut Filippo Smaldone Soeur Barawigirira Espérance, yashimye abatekereje iki gikorwa cyo kujyana abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ngo nabo basobanurirwe amateka yaranze igihugu.

Yakomeje avuga ko ari ibintu bitari bisanzwe ahanini bitewe n’uko kubona ababasobanurira ku nzu ndangamateka biba bitoroshye ariko uyu munsi bajyanye n’abarimu babo babafashaga kubasemurira kandi byagaragaye ko abana batahanye byinshi.

Yagize ati “Icyagaragaye ni uko buri wese yishimiye kugera hano kandi kumva amateka wabonaga ko mu maso yabo bari bafite inyota yo kuyamenya. Ikigaragara ni uko babyishimiye nabo bakaba bafashe inshingano zo kwigana bakuru babo babohoye iki gihugu.”

Yakomeje agira ati “Cyane cyane warebye iyo babasobanuriraga uburyo ababohoye igihugu bakoraga urugendo n’amaguru n’ibindi bikorwa by’ubwitange wabonaga ko bibakoze ku mutima.”

Iki kigo cyatangijwe mu 1992, n’Ababikira b’Abasaleziyane b’Umutima Mutagatifu.

Kuri ubu cyakira abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga aho mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri biga ukwabo naho kuva mu wa Gatatu w’amashuri abanza kugeza mu wa Gatandatu w’ayisumbuye baba bavanze n’abadafite ubumuga.

Murekatete Yvette wiga mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye, nawe ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yabwiye IGIHE ko yize ko agomba “Kugira ubutwari”.

Rangira Aime Frédéric umukozi w’ikigo iBlue Concepts, cyazanye iki gitekerezo ari nacyo cyagishyize mu bikorwa, yabwiye IGIHE ko iki gitekerezo cyavuye ku kubona ubwitange, umurava n’ubutwari byaranze ababohoye igihugu ari urugero rukomeye ku bana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Yakomeje agira ati “Twari twifuje ko kuri uyu munsi w’Intwari twajyana abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kugira ngo nabo basobanurirwe kandi bigire ku mateka yaranze intwari zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yakomeje agira ati “Serivisi zose zitangwa n’umuntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga aba azikeneye kandi kuzibona zikamugirira akamaro ni ibintu bimushimisha cyane.”

Rangira yakomeje asaba ko abantu bategura ibikorwa mu Rwanda bakwiye kujya bibuka no gushyiraho uburyo bwo gusemurira abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga koko nabo bakeneye kumenya amakuru y’ibiri kubera mu gihugu no gutanga umusanzu wabo.

Abana bo muri GS IFS bafashe ifoto y'urwibutso n'abakozi ba iBlue
Bamwe mu bakozi ba iBlue bagaragarije urugwiro abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages