Aba bana barekuwe kuri uyu wa 17 Mutarama 2019, bagaragaza akanyamuneza batewe n’imbabazi n’amahirwe bahawe bakaba bagiye gukomeza amashuri nk’uko bayatsindiye.
Umwe mu bana bari bafunze warekuwe yitwa Uwamahoro. Yavuze ko uyu munsi ari uw’ibyishimo ahawe na Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’Uburezi muri Gereza.
Yavuze ko amahirwe bahawe batazayapfusha ubusa ahubwo ko agiye gukomeza kwiga ashyizeho umwete.
Umwe mu babyeyi wari waje kwakira umwana, yagize ati “Ni ibyishimo bikomeye by’inkuru twaraye twumvise y’uko Perezida yahaye imbabazi aba bana. Ababyeyi bantumye ngo tumushimire.”
Komiseri Mukuru wa RCS, George Rwigamba, yashimiye Perezida Kagame ku mbabazi yahaye abana bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare, anagaragaza umwihariko wayo.
Ati “Inshingano za RCS ni ukugorora ariko muri Gereza ya Nyagatare hiyongeraho no kurera kuko haza abana bagikeneye kurerwa.”
Rwigamba yashimiye abana bahawe imbabazi ku ruhare bagize kugira ngo bazihabwe rurimo kwemera kwiga
Ati “Muhawe amahirwe rero kugira ngo mukomeze urugendo rwo kurerwa, kwiga. Ndagira ngo mbasabe ko amahirwe muhawe mutazagerageza kuyapfusha ubusa. Twifuza ko n’abandi bagana iyo nzira.”
Gusa yagaragaje impungenge z’uko hari abahabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika ariko ntibabashe gukomeza amasomo yabo ahubwo bakajya mu bindi.
Aba bana bibukijwe ko uzaramuka yitwaye nabi nyuma yo gufungurwa ku bw’imbabazi ashobora kongera kwisanga muri gereza. Ati “Uburere tubahaye burahagije ko mwagenda ahubwo mukaba abarimu b’abandi.”
Yasabye ababyeyi kuba maso ku buryo abana babo batazongera kwishora mu byaha, abizeza kuzabasura akamenya niba uburere bahawe babukoresha uko bikwiye.
Abahawe imbabazi bari bafungiye ibyaha bitandukanye birimo gufata ku ngufu, gusambanya umwana, gutunda no gukoresha ibiyobyabwenge n’iterabwoba.
Muri bo umukura yavutse mu 1998 mu gihe umuto ari uwo mu 2003. Mu bakoze ikizamini mu mashuri abanza, bane baje mu cyiciro cya mbere nk’abatsinze neza abanda umunani baboneka mu cyiciro cya kabiri.
Muri bane bakoze ikizamini cy’icyiciro rusange, umwe yaje mu cyiciro cya mbere abandi batatu batsindira mu cyiciro cya kabiri.



















TANGA IGITEKEREZO