Uyu muhango uzabera mu Ntara y’Amajyaruguru, ugiye kuba ku nshuro ya 20 aho uzitabirwa n’abashyitsi barenga ibihumbi bibiri bazaba bari kumwe n’abaturage b’Akarere ka Musanze n’inkengero zako.
Mu nshuro 19 uyu muhango umaze kuba, abana b’ingagi 395 bamaze guhabwa amazina, mu gikorwa cyishimirwa ku rwego mpuzamahanga kuko kinagaragaza uruhare rw’u Rwanda mu kurengera ibidukikije muri rusange.
Guverineri w’Intara yAmajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yavuze ko ibibazo by’umutekano muke bikomeje guca ibintu mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitagira ingaruka ku bukerarugendo mu Ntara ayobora.
Ati “Amajyaruguru umutekano ni 100%, abazaza bazaze bazi ko mu Majyaruguru umutekano urinzwe. Intambara zibera hakurya y’umupaka nta ngaruka mbi zagize kuko umubare uriyongera. Abaturage bose bizeye ko imipaka y’igihugu irinzwe, pariki yacu irarinzwe.”
Yongeyeho ko ubukerarugendo bubera muri iyo Ntara bukomeje kwiyongera kandi bukitabirwa n’abaturutse hirya no hino ku Isi.
Ati “Nta mpungenge z’uko haba ikibazo cy’umutekano. Nta kintu na kimwe gishobora guhungabanya umutekano w’iriya pariki. Nta kibazo cy’umutekano cyakagombye kubaho kandi na ba mukerarugendo bafite amakuru meza, ni yo mpamvu ibikorwa birushaho kwiyongera kuko bizeye umutekano wa pariki.”
Yanashimangiye ko amafaranga yinjizwa muri ibi bikorwa agira ingaruka nziza ku bantu benshi, ati “Tunabirebe mu buryo bugari, kuko igikorwa nk’iki amafaranga agera ku bantu benshi, hari abaturage benshi bari mu bucuruzi, bafite hoteli, restaurant, abari mu gutwara abantu n’ibintu, abo bose inyungu zibageraho.”
Yamaze impungenge abafite ikibazo ku bijyanye n’imvura ishobora kubangamira uyu muhango, cyane ko Amajyaruguru azwiho kugira imvura nyinshi muri icyo gihe uyu muhango uzaberamo, ashimangira ko “Nta mpungenge, turi kubitegura ku buryo n’abazaza ikibazo cy’imvura tuzabona uko tuyikinga kandi igikorwa kizagende neza.”
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Rugwizangoga Michaella, yavuze ko bishimira umusaruro bamaze kugeraho mu bijyanye no gutegura uyu muhango, ibi bikanajyana n’iterambere Igihugu kimaze kugeraho mu rwego rw’ubukerarugendo muri rusange.
Mu myaka 15 ishize, umusaruro u Rwanda rwakuraga mu bikorwa by’ubukerarugendo wari miliyoni 180$ gusa, icyakora ubu ziri kuzamuka, akaba yarageze kuri miliyoni 620$ mu mwaka ushize, ndetse intego ikaba kuwugeza kuri miliyari 1,1$ muri Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere, icyiciro cya kabiri (NST2).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!