00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana b’Abarundi bahindutse inzererezi mu Mujyi wa Kigali kubera inzara yo mu nkambi

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 6 October 2015 saa 07:15
Yasuwe :

Mu gihe mu Mujyi wa Kigali havugwaga ikibazo cy’abana b’inzererezi bazwi ku izina rya moyibobo, kuri ubu hiyongereho abana b’Abarundi, bahunganye n’imiryango yabo.

Abenshi muri aba bana b’inzererezi bagaragara mu mujyi wa Kigali bari munsi y’imyaka 15, bakaba bavuga ikirundi, ubasanga imbere y’amaduka, imbere y’amasoko, aho abagenzi bategera imodoka ndetse n’ahandi hahurira abantu benshi.
Abo bana bavuga ko baje mu mujyi wa Kigali gushaka imibereho, ngo kuko mu nkambi ya Mahama bicwaga n’inzara.

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yaganiraga nabo, bamubwiye impamvu zitandukanye zatumye baza mu mujyi wa Kigali, inzira ndende banyuzemo ndetse n’uko babayeho mu buzima bwo mu mujyi wa Kigali, bavuga ko bubabereye bwiza kuruta ubwo mu nkambi.

Umunyamakuru yasanze umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 13, imbere y’isoko rya Nyarugenge, arasaba umuhisi n’umugenzi amafaranga y’ u Rwanda ijana.

Avuga ati ‘Nitwa Fils, nabaga mu nkambi ya Mahama, nta babyeyi mfite. Naje ku modoka yarizanye ibitoki i Kigali ingeza Nyabugogo. Sinzasubira mu nkambi hariyo ubuzima bubi. Dusaba amafaranga, tukajya no ku maresitora bakaduha ibiryo abakiriya baba basigaje tukarya. Hano Kigali nahasanze abandi bana babaga mu nkambi nibo turarana ku muhanda.’

Hari mu mu gitondo nka saa moya; abana b'abarundi usanga baryamye mu busitani bwo mu mujyi wa kigali

Undi mwana w’umuhungu uvuga ko yitwa Rukundo tumusanze imbere y’inyubako zitwa iz’amashyirahamwe Nyabugogo mu karere ka Gasabo, avuga ko yahawe ikiraka cyo gukubura kugira ngo abone icyo kurya .

Yagize ati “Naturutse mu nkambi ya Mahama, nasizeyo mama wanjye hamwe n’abandi bana tuvukana, naje gushaka amafaranga i Kigali. Ubu ndi gukubura hano bambwiye ko bari bumpembe amafaranga magana atatu.”

Nk’uko aba bana bakomeza babivuga ngo baza mu mujyi wa Kigali bahunze inzara iri mu nkambi.

Bamwe muri abo bana batangiye no gutera ibiraka; uyu mwana ari gukubura Nyabugogo

Umukozi ushinzwe itumanaho muri Minisiteri Ishinzwe kwita ku mpunzi n’Imicungire y’Ibiza (MIDIMAR), Frederic Ntawukuriryayo, yatangarije IGIHE ko ikibazo cy’abana bava mu nkambi bakaza i Kigali batari bakizi.

Yagize ati ‘Mu nkambi ya Mahama hariyo ibyo abana bakenera mu buzima bwa buri munsi, hari amashuri, hari amavuriro ndetse n’ibiribwa. Ariko kandi ahantu hari abantu barenga ibihumbi 45, kandi bafite uburenganzira bwo gusohoka mu nkambi bakongera bakagaruka, byogorana kumenya ngo umwana umwe cyangwa babiri ntibahari, igihe cyose ababyeyi babo batabimenyesheje ubuyobozi.’

Akomeza avuga ko nibamara kumenya ko hari abana bavuye mu nkambi bakaza mu mujyi wa Kigali , bazabakangurira gusubira mu nkambi , kandi bagasaba ababyeyi babo kubabuza kuba inzererezi.

Abana b'abarundi bari guhuza urugwiro n'abandi bana bo mu Rwanda bamenyereye umuhanda wa Kigali
Iyo Ijoro riguye abana b'abarundi bari mu mujyi wa Kigali, baryama ku mabaraza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages