Ni amahugurwa yateguwe na Nobilis Law Firm yabaye tariki 4-5 Kanama 2025, yitabirwa n’abana bafite kuva ku myaka 10 kugeza kuri 18, akaba yari abaye ku nshuro ya kabiri
Aya mahugurwa agamije kurinda abana kuba imbata z’imbuga nkoranyambaga no gukumira izindi ngaruka mbi bahura nazo.
Abahuguwe bavuze ko biteguye guhindura uburyo bakoresha imbuga nkoranyambaga neza, birinda kuba imbata zazo, gusangiza abantu batazi amakuru yabo bwite, ndetse n’ibindi.
Umwe mubana bahuguwe yagize ati “Batubwiye ko kwirirwa kuri telefone cyangwa kuri televiziyo bitera ikibazo ubwonko.”
Yakomeje ati ”Ku bwanjye narabyumvise ntangira no kugabanya uburyo nakoreshaga telephone mama yanguriye nkayikoresha iminota 20 gusa indi nkayiruhukamo.”
Yakomeje avuga ko aya mahugurwa ari ingenzi ko yaba kenshi gashoboka mu buryo bwo gukangurira abana mu buryo buhoraho kwirinda ibyago bashobora guterwa no gukoresha nabi ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Umuyobozi wa Nobilis Law Firm ndetse akaba ari na we wagize igitekerezo cyo gutangira guhugura aba bana, Ndasheja Sonia, yavuze ko biri gutanga umusaruro kuko kuri iyi nshuro bungutse n’abandi baje kwiga.
Ati “Nifuza ko twahugura n’ababyeyi babo kugira ngo bamenye uburemere bw’ikoreshwa ry’ imbuga nkoranyambaga kugira ngo bamenye uko bajya bafasha abana.
Yakomeje asaba abandi babyeyi muri rusange kwita ku bana babo mu buryo bakoresha imbuga nkoranyambaga kuko ziri mu bibangiza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!