Muri byo, harimo ikibazo cyihariye cy’abanyeshuri 11.796 bo mu Turere twa Rutsiro, Nyamasheke, Nyabihu, Ngororero na Muhanga biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda (9) na 12 bavuga ko badahabwa ifunguro rya saa sita.
Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yavuze ko icyo kibazo cyihariye yari ikigikurikirana mu gihe cyo gutegura icyo cyegeranyo.
Komisiyo yarabisuzumye isanga muri byo 247 birimo amakuru agaragaza ihohoterwa ry’uburenganzira bw’umwana.
Imibare yavuye muri iki cyegeranyo yatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu kuri uyu wa 20 Kamena 2017, mu nama yagiranye n’inzego zitandukanye igaragaza ko uretse iby’abanyeshuri badahabwa ifunguro bitarakorerwa igenzura ryihariye, ibindi birego byose byakorewe igenzura bagasanga 247 bifite ishingiro.
Ibi bikurikiranwa n’iyo Komisiyo, aho ikora amaperereza yimbitse kugira ngo imenye ukuri, bityo ikore ubuvugizi bukwiye, abambuwe uburenganzira babusubirane cyangwa abarenganye barenganurwe.
Muri ibyo bibazo bifite ishingiro, 56 ni ibirebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bijyanye no gusambanya abana bikaba ari byo byaje ku isonga. Muri byo, harimo iby’abahungu babiri n’iby’abakobwa 54.
Iki cyegeranyo kigaragaza ko nyuma y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, hakurikiraho kutubahiriza uburenganzira bwo kumenya ababyeyi b’umwana bombi no kurerwa na bo, aho Komisiyo yakurikiranye ibibazo 50, harimo iby’abakobwa 25 n’iby’abahungu 25.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Nirere Madeleine, yavuze ko ibyaha byo gusambanya abana, cyane cyane abari hagati y’imyaka 13 na 17 biteye impungenge kuko bikomeje kuba byinshi.
Yagize ati “Ikigo cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko ibyaha byo gusambanya abana biza ku mwanya wa kane (4) mu byaha bikomeye. Mu 2013/2014 byazaga ku wa 10. Ibikurikiranwa n’Urukiko rw’Ikirenga, usanga biza ku mwanya wa kabiri. Ni ukuvuga ko bigihari kandi ikibazo ari ingorabahizi.”
Yongeye ati “Ni yo mpamvu dukomeza gukurikirana dushyiraho ingamba, navuga ko amategeko ahari, hari Itegeko Nshinga, hari Politiki,… ariko ikibazo kiracyahari. Ni ukuvuga ngo ni ugushaka ingamba zifatika zatuma aya mategeko ashyirwa mu bikorwa uko bikwiye kikaranduka ariko igikomeye ni uguhindura imyumvire y’abantu. Ntibyumvikana uko umuntu mukuru ahohotera umwana muto w’imyaka itanu ”.
Ababyeyi batita ku nshingano zabo bagarutsweho
Uretse kuba impamvu zagiye zitangwa hakorwa iki cyegeranyo zirimo ubukene bw’imiryango bituma abana bamwe babashukisha utuntu batabasha kwigurira n’izindi, hanagarutswe ku burangare bw’ababyeyi bateshuka ku nshingano zabo.
Kuri iki kibazo, Nirere yatanze urugero rw’aho usanga ababyeyi bakiraranya abana b’abahungu n’abakobwa ku buriri bumwe ukazasanga bateranye inda.
Umukozi ushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana no gutwita kw’abangavu muri CLADHO, Murwanashyaka Evariste, yavuze ko muri rusange bimwe mu bituma ihohoterwa rikorerwa abana ryiyongera biterwa no kutanyurwa kw’abana no kubura urukundo rw’ababyeyi.
Yagize ati “Abana ntibanyurwa n’ibyo ababyeyi babaha bigatuma byorohera ababashuka. Ikindi, abana batubwiye ko babuze urukundo rw’ababyeyi. Muri iki gihe ababyeyi ntibashishikajwe no kwita ku bana, bigira mu mirimo bakabibagirwa.”
Uretse ibibazo by’ihohoterwa riza imbere byagaragajwe haruguru, iki cyegeranyo kigaragaza ko hari ibindi bibazo by’ihohotera ry’uburenganzira bw’abana bihari nk uburenganzira bwo kubaho (gukuramo inda); uburenganzira ku buzima; uburenganzira ku burezi; uburenganzira ku mutungo; uburenganzira ku butabera n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO