00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana 22 b’ingagi bahawe amazina: Uko umuhango wagenze (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 September 2026 saa 09:18
Yasuwe :

Mu Karere ka Musanze mu Kinigi, habereye umuhango wo Kwita Izina abana 22 b’ingagi mu gikorwa ngarukamwaka kiba buri kwezi kwa Cyenda kigamije kurengera urusobe rw’Ibinyabuzima.

Kuva Kwita Izina yagirwa umuhango ngarukamwaka mu 2005, ingagi zo mu 438 zimaze guhabwa amazina.

Kwita Izina kandi igaragaza isano iri hagati yo kubungabunga ibidukikije, ubukerarugendo n’iterambere ry’abaturage. Binyuze muri gahunda yo gusaranganya abaturage inyungu zituruka ku bukerarugendo, 10% by’amafaranga ava mu bukerarugendo bwo muri pariki z’igihugu asubizwa mu mishinga iteza imbere abaturage batuye hafi y’ahantu harinzwe.

Kugeza ubu, miliyari zisaga 23 Frw zimaze gushorwa mu mishinga y’abaturage igera ku 1,300, irimo amashuri, ibigo nderabuzima, ibikorwaremezo by’amazi n’imishinga iteza imbere imibereho y’abaturage.

UKO UYU MUHANGO WAGENZE

13:00: Mu ijambo ry’umunsi, Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yavuze ko amazina ahabwa ingagi agaragaza icyifuzo cy’u Rwanda cy’uko zazakura neza. Yavuze ko kuva mu 2005, u Rwanda rwakiriye abantu b’ingeri zose mu gikorwa cyo gushimangira ibyiza byo kurinda urusobe rw’ibinyabuzima.

Yavuze ko isesezerano “duha izi ngagi ni uko zizarindwa, kandi zikaba mu buzima zikeneye kugira ngo zibashe gukura neza [...] Nk’uko mwese mubizi, iri sezerano ryafashe igihe kinini u Rwanda kugira ngo rigerweho kandi rizafata imyaka myinshi kugira ngo risigasirwe.”

Dr Nsengiyumva yabwiye abaturage b’i Musanze ko Perezida Kagame abizeza ko leta izakomeza kubaba hafi no kubashyigkira kugira ngo bazamure imibereho yabo ya buri munsi.

Ati “Twese tuzakomeza kubibonamo inyungu.”

12:40: Umuyobozi wa RDB, Jean Guy Afrika, yashimiye abaturage baturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, avuga ko uruhare rwabo mu kurinda ingagi na Pariki ari ingenzi cyane.

Yavuze ko kuba pariki ikomeje kwakira abashyitsi benshi bishingiye ku bufatanye bw’ingeri zose. Yavuze ko kurinda ingagi ari ukurinda umurage w’igihugu no kurinda ibidukikije.

Ati “Uko turinda ibidukikije, abaturage baturiye pariki nabo bagomba gukomeza gutera imbere.”

Yavuze ko amafaranga asaranganywa abaturiye pariki abafasha mu guteza imbere imibereho yabo.

 Umuhango Kwita izina abana b’ingagi ugiye gutangira.

  • Shaikha Al Nuwais yise izina rya Ishakwe ingagi yo mu muryango wa Umuhoza
  • Dominic Barton yise izina Umukondo ingagi yo mu muryango wa Izuba
  • Paul Danforth yise izina Shikama ingagi yo mu muryango wa Susa
  • Miguel Angel Gil Marin yise izina Inkera ingagi yo mu muryango wa Pablo
  • Ahmed Sadek Elsewedy yise izina Rugamba ingagi yo mu muryango wa Hirwa
  • Olivier na Quitterie Granet bise izina Umucyo ingagi yo mu muryango wa Ntambara
  • Garreth na Nicola Wood bise izina Ngabonzima ingagi yo mu muryango Segasira
  • James Chester yise izina Ndongozi, ingagi yo mu muryango Musilikare
  • Jeannette Uwimbabazi yise izina Ndahiro umwana w’ingagi wo mu muryango Musilikare
  • Francesco Calvo yise izina Ngoga umwana w’ingagi yo mu muryango Kwitonda
  • David Lappartient yise izina Muhuza umwana w’ingagi yo mu muryango Muhoza
  • Dominique Laura Plewes yise izina Komezutsinde umwana w’ingagi yo mu muryango Mutobo
  • Mamadou Sakho yise izina Ntwarane umwana w’ingagi wo mu muryango wa Muhoza
  • Mutaz Barshim yise izina Tarama umwana w’ingagi wo mu muryango Humura
  • Alastair Fothergill yise izina Mpinga umwana w’ingagi wo mu muryango wa Pablo
  • Israel Mbonyi yise izina Impeta umwana w’ingagi wo mu muryango Izuba
  • Kelly O’Meara yise izina Igeno umwana w’ingagi wo mu muryango wa Musilikare
  • Neil na Susan McDougall bise iizina Ruhembe ingagi yo mu muryango wa Izuba
  • Patrice Evra yise izina Muganura umwana wo mu muryango wa Izuba
  • Ameloot Kenza Johanna yise izina Nkwakuzi umwana wo muryango wa Umubano

 Umukino wa Malaika Uwamahoro ugaragaza ibikorwa byo kurinda ibidukikije, ni umwe mu yashimishije abitabiriye uyu muhango

11:35: Mu ijambo ry’ikaze, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko kuba Kwita izina bibera mu Majyaruguru ari ishema n’icyubahiro kuri iyi ntara.

Ati “Ni umwanya wo kuzirikana umutungo kamere dufite urimo n’ingagi zo mu birunga zifite uruhare mu guteza imbere abaturage n’igihugu muri rusange.”

Yavuze ko uyu muhango ari umwanya wo gushishikariza abaturage kwita kuri Pariki y’Ibirunga. Ikindi kandi ni uko abaturiye Pariki bubakirwa inzu, amashuri n’amavuriro, bakagezwaho n’amazi meza n’ibindi bikorwaremezo biteza imbere imibereho.

Imishinga y’abaturage igera kuri 740 yatewe inkunga ingana na miliyari 8,6 Frw binyuze muri gahunda yo gusaranganya inyungu iva mu bukerarugendo. Iyo nkunga yageze ku baturage bo mu mirenge 12 ikora kuri Pariki y’Ibirunga.

11:30: Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, amaze kugera mu Kinigi ahagiye kubera umuhango wo Kwita izina. Ni we mushyitsi mukuru w’uyu munsi.

 Abantu b’ingeri zitandukanye bagomba Kwita Izina abana b’ingagi bamaze kugera mu Kinigi aho uyu muhango ugiye kubera.

10:40: The Ben yataramiye abitabiriye umuhango wo Kwita Izina 2026

Uyu muhanzi ukubutse muri Uganda yataramiye abitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi wabereye mu Kinigi kuri uyu wa 4 Nzeri 2026.

The Ben yaririmbye indirimbo Why, Nta cyadutanya, I’m in Love, Ndi uw’i Kigali, n’izindi nyinshi.

10:00: Riderman yaririmbye indirimbo ze nyinshi zakunzwe mu myaka yo ha mbere, yishimirwa n’abaturage baturutse mu bice bitandukanye bitabiriye uyu muhango

9:40: Kwita izina bifite inkomoko ku muco nyarwanda ari nayo mpamvu aho iki gikorwa kibera haba hateguwe bijyanye n’umuco nyarwanda, ahanini n’ibyakorwaga ha mbere mu gihe abana guhabwa amazina.

10:00: Riderman yaririmbye indirimbo ze nyinshi zakunzwe mu myaka yo ha mbere, yishimirwa n’abaturage baturutse mu bice bitandukanye bitabiriye uyu muhango

9:30: Kivumbi King yinjiye ku rubyiniro ari kumwe na Mascot izwi nka Ganza.

9:20: Juno Kizigenza ni umwe mu bahanzi basusurukije abantu benshi bitabiriye uyu muhango wo Kwita Izina.

9:10: Abahanzi batandukanye baramutse basusurutsa abitabiriye uyu muhango. Abo barimo Juno Kizigenza, Kivumbi King, Arriel Wayz, Senderi n’abandi.

9:00: Abaturage bo mu Karere ka Musanze no mu nkengero zako bitabiriye uyu muhango ku bwinshi. Bageze aho uyu muhango ubera mu gitondo kare, mu gihe abashyitsi baturutse mu bice bitandukanye nabo bakomeje kugera aho umuhango ugomba kubera.

Ibyo wamenya ku baza Kwita izina abana b’ingagi

Kuri iyi nshuro, abashyitsi baturutse mu bice bitandukanye by’Isi ni bo bise amazina abana b’ingagi. Abo barimo Shaikha Al Nuwais, ugiye kuba Umunyamabanga Mukuru w’Ishami rya Loni rishinzwe Ubukerarugendo. Ni we mugore wa mbere ugiye kuyobora uyu muryango mu myaka 50 umaze ubayeho.

Undi ni Jeannette Uwimbabazi, umurinzi wa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, uzwiho ubutwari mu kurwanya ibyaha byibasira inyamaswa zo mu gasozi no kwitangira kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima rw’u Rwanda.

Abandi barimo Miguel Ángel Gil Marín, Umuyobozi Mukuru akaba n’umunyamigabane Mukuru wa Atlético de Madrid, ndetse akaba n’umwe mu bagize Komite Nyobozi ya UEFA. Iyi kipe ni imwe mu makipe asigaye yamamaze ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Mu bandi harimo Paul Danforth, Perezida wa CAA Sports wigeze kuba Visi Perezida ushinzwe Ubucuruzi muri New York Mets, imwe makipe akina Baseball muri Amerika.

Eng. Ahmed Sadek Elsewedy, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Elsewedy Electric, ikigo mpuzamahanga gikora mu bijyanye n’ingufu n’ibikorwaremezo. Ni ikigo gifite imishinga mu Rwanda ijyanye n’ingufu.

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, nawe nio umwe mu batoranyijwe ngo bite izina.

Patrice Evra wakiniye Manchester United n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, nawe ari mu baza kwita izina abana b’ingagi.

Yiyongeraho kandi Olivier Granet umwe mu Bayobozi Bakuru ba Kasada Capital Management, kimwe mu bigo bikomeye muri Afurika bishora imari mu rwego rw’amahoteli n’amacumbi, ndetse kikaba cyarashoye imari muri Mövenpick Hotel Kigali.

Umunyarwanda Kenza Johanna Ameloot wigeze kuba Nyampinga w’u Bubiligi mu 2024 nawe araza kwita izina umwana w’ingagi.

Mu bandi harimo Garreth na Nicola Wood, bombi bakora ibikorwa by’ubugiraneza bashinze Kids Operating Room (KidsOR), umuryango mpuzamahanga wita ku buzima ugamije kwagura uburyo abana bo mu bice bifite ubushobozi buke babona serivisi zo kubagwa.

Ni mu gihe kandi James Chester wakiniye Aston Villa n’Ikipe y’Igihugu ya Pays de Galles ari umwe mu bategerejwe muri uyu muhango.

Susan Hollern washinze Hope Haven Rwanda, umuryango uteza imbere uburezi mu Rwanda nawe agomba kuza Kwita izina umwana w’ingagi.

Marie-Clémentine Dusabejambo utunganya filime uherutse kwegukana igihembo mu iserukiramuco rya Cannes abikesha filimi yise Ben’Imana nawe ari mu baza kwita izina bana b’ingagi.

Francesco Calvo, Perezida ushinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi muri Aston Villa nawe araza Kwita izina umwana w’ingagi. Undi ni David Lappartient, Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare (UCI) akaba n’umwe mu bagize Komite Mpuzamahanga Olempike.

Ni mu gihe kandi Dominique Plewes washinze SOF Support Foundation, umuryango ushyigikira ubushakashatsi n’ibikorwa by’ubutabazi, nawe ari buze kwita izina umwana w’ingagi.

Alastair Fothergill, Umwongereza w’umuhanga mu gukora no gutunganya filime, wegukanye ibihembo bitandukanye, uzwi cyane muri filime mbarankuru zivuga ku bidukikije zirimo Planet Earth, Blue Planet na A Gorilla Story: Told by David Attenborough, ari mu bahawe umwanya wo kuza kwita izina abana b’ingagi.

Ku rundi ruhande, Mutaz Essa Barshim, Umunya-Qatar wegukanye umudali wa zahabu mu Mikino Olempike akaba umwe mu bakinnyi b’indashyikirwa mu gusimbuka urukiramende ari mu baza kwita izina.

Kelly O’Meara, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Pan African Sanctuary Alliance (PASA), umuryango uteza imbere ibikorwa byo kurinda no kwita ku nyamaswa zo mu muryango w’inguge muri Afurika, nawe ari mu baza kwita izina.

Dominic Barton usanzwe ari Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Rio Tinto na LeapFrog Investments, ikigo gikora mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nawe ari mu bagomba kwita izina.

Mamadou Sakho wahoze akinira Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa n’andi makipe arimoParis Saint-Germain, Liverpool na Crystal Palace, ni undi mu baza kwita izina umwana w’ingagi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages