00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaminisitiri bo muri Sudan y’Epfo barigira ku Rwanda uko inzego zivugururwa

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 27 April 2015 saa 04:41
Yasuwe :

Itsinda ry’abantu 15 barimo Abaminisitiri batandatu bo muri Guverinoma ya Sudan y’Epfo, bari mu ruzinduko mu Rwanda aho biga uko igihugu cyakoze amavugurura mu nzego zitandukanye aribyo byatumye kigera ku iterambere kiriho.

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo mu Rwanda, Uwizeye Judith, yavuze ko izi ntumwa zaturutse muri Guverinoma ya Sudan y’Epfo, zishaka kumenya uko ibijyanye n’amavugurura mu nzego zitandukanye mu Rwanda akorwa aribyo byarugejeje ku iterambere nyuma y’ibihe bikomeye rwanyuzemo.

Yagize ati “ Barashaka kwigira ku Rwanda bagendeye ku mavugurura rwagiye rukora nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bigatuma rugera ku muvuduko w’iterambere ruriho.”

Yongeyeho ko amwe mu mavugurura akomeye yatangaje izi ntumwa zo Guverinoma ya Sudan y’Epfo, ari uburyo u Rwanda rukoresha abakozi bake kandi bagakora neza n’uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu kubacunga.

Yagize ati’’ Bavuze ko bazigana ukuntu twahuje inzego tugakoresha abakozi bake kandi batanga umusaruro. Ikindi ni uburyo ducungamo abakozi hakoreshejwe ikoranabuhanga, bigakuraho kuba umukozi yakora ahantu henshi."

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo muri Sudan y’Epfo, Hon Ngor Kolong Ngor yashimangiye ko urugendo rwabo ruzabafasha kongera ubushobozi no kwigira ku iterambere ry’u Rwanda.

Yagize ati “Tuzunguka ubumenyi mu bijyanye nuko iterambere rigerwaho tugendeye kubyo u Rwanda rumaze kugeraho kuko turufata nk’ikitegererezo kuri twe. Bizadufasha cyane kuko iyo urebye mu gihugu cyacu turacyagorwa n’ubushobozi buke.”

Iri tsinda ryanabwiwe amwe mu mabanga y’iterambere ry’u Rwanda harimo politiki y’imihigo, gukorana n’abikorera ku giti cyabo no kubaza buri wese icyo yagezeho mu byo yiyemeje.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi umunani, bazasura ibigo bitandukanye bya Leta mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages