00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakuze barataka guhendwa ku itabi ry’igikamba bitewe n’ikendera ry’abarihinga

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 9 September 2014 saa 02:10
Yasuwe :

Bamwe mu bakuru (abakecuru n’abasaza) baravuga ko itabi ry’igikamba ryakendereye mu Rwanda bigatuma ibiciro byaryo bikazamuka cyane ku buryo baritangaho amafaranga menshi ndetse rimwe na rimwe bakayabura.
Itabi ry’igikamba, akenshi ryatekerwaga mu nkono y’itabi mu gihe cyashije, ryafatwaga nk’ikirango cya buri musaza n’umukecuru, aho bamwe bemezaga ko iyo baryamaga bataritumaguye batagohekaga.
Muri iki gihe umuco wo kugendana urujigo (Inkono y’itabi) usa naho ugenda ukendera, ariko (…)

Bamwe mu bakuru (abakecuru n’abasaza) baravuga ko itabi ry’igikamba ryakendereye mu Rwanda bigatuma ibiciro byaryo bikazamuka cyane ku buryo baritangaho amafaranga menshi ndetse rimwe na rimwe bakayabura.

Itabi ry’igikamba, akenshi ryatekerwaga mu nkono y’itabi mu gihe cyashije, ryafatwaga nk’ikirango cya buri musaza n’umukecuru, aho bamwe bemezaga ko iyo baryamaga bataritumaguye batagohekaga.

Muri iki gihe umuco wo kugendana urujigo (Inkono y’itabi) usa naho ugenda ukendera, ariko bamwe mu bakuru bavuga ko biterwa n’uko ubuhinzi bw’itabi ry’ibikamba butagihabwa agaciro, bigatuma na hake riboneka rihenda cyane rikigonderwa na bake.

Munyakaragwe Francois wo mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’amajyepfo, umwe mu baganiriye na IGIHE avuga ko adashobora gusiga inkono y’itabi ye kuko iyo atarifite umutima we urehareha ntujye hamwe, gusa ngo muri iki gihe we na bagenzi be ntiborohewe no kurigura kuko risigaye rihenda.

Munyakaragwe avuga ko igikamba banywa muri iki gihe kiva mu Burundi kuko mu Rwanda iri tabi ritagihingwa, bigatuma iryo baguraga amafaranga y’u Rwanda 5 ubu barigura 1000, n’amafaranga yajyaga ahabwa Abanyarwanda bakayihera Abarundi.

Yagize ati “Kera igikamba cyari kidufitiye akamaro karenze kugitumagura gusa, ahubwo ngo abarihingaga bakuragamo amafaranga yabafashaga gukemura ibindi bibazo kuko hari n’abo ryafashaga kugura inka. None ubu rwose nta muntu ukirihinga.”

Uyu mukambwe uri mu kigero cy’imyaka 70 asanga icika ry’ibikamba ryaratewe n’igabanuka ry’amasambu, kuko muri iki gihe usanga abantu bafite imirima mito ku buryo itabi ridahabwamo umwanya.

Munyakaragwe yasobanuye ko ubusanzwe gutumura igikamba ntacyo byongerera umubiri mu bijyanye n’intungamubiri, icyakora ngo ku bageze mu zabukuru ribafasha kubona ibitotsi iyo baryamye.

Ikindi kandi yaba uyu kimwe na bagenzi be bemeza ko badashobora kunywa itabi ryo mu ruganda bita ‘irya kizungu’ ku mpamvu z’uko bizera ko abarinywa bamira umwotsi ukabangiza, bakizera ko iryo mu nkono nta kibazo ribatera kuko batamira umwotsi.

Mu Rwanda rwo hambere itabi ryari rifite agaciro gakomeye mu Muco Nyarwanda, rikifashishwa mu birori bitandukanye cyane cyane mu gusaba no gukwa; agaciro kiyongeraga kukuba ryaranyobwaga mu buryo buhoraho n’abageze mu za bukuru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages