00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi bo mu ngo baravugwaho ingeso zirarura abana mu busambanyi

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 6 October 2015 saa 12:07
Yasuwe :

Bamwe mu bakora akazi ko mu rugo bashijwa ingeso mbi zo guhohotera abana, kubatoteza n’ibindi, kuri ubu bamwe mu bana barezwe n’abakozi barabashinja kugira uruhare mu kubashora mu ngeso z’ubusambanyi bakiri bato

Abasore batandukanye barezwe n’abakozi mu mujyi wa Kigali baganiriye na IGIHE bemeza batangiye gusambana bakiri abana batoya babyigishijwe n’abakozi b’iwabo.

Abo basore bagaragaza ko abakozi b’iwabo aribo babigishije ingeso zo gusambana kuko aribo babibakoraga bakiri bato nubwo babaga batazi ibyo aribyo.

Maniraguha Agustin w’imyaka 27 we avuga ko amukozi w’umukobwa wabakoreraga yatangiye kumusambanya akiri umwana w’imyaka 7 gusa.

Yagize ati “ kera umukozi yarankinishaga buri gihe nkiri umwana agafata igitsina cyanjye akacyishyiramo ku buryo naje kubibwira mu rugo ko ajya ankoresha ibintu baramwirukana bahita bazinukwa kuzongera kuryamanisha n’abakozi b’abakobwa guhera icyo gihe”.

Yakomeje agira ati “ Ndakubwiye mu rugo bagiye kubimenya ari uko bumvishe mbabwiye ko hariibintu ajya ankoresha akankurura agapipi barumirwa”

Ibi bivugwa ku bakozi b’abakobwa binavugwa ku bakozi b’ababahungu, ko nabo hari igihe bafata ku ngufu abana b’abakobwa, bagatangira kubamenyereza ubusambanyi bakiri bato, nk’uko ubuhamya bwa Monique yahaye iki kinyamakuru bubigaragaza.

Abakozi n’abakoresha bakunda kwitana ba mwana, aho abakozi bashinjwa kwitwara nabi no guhohotera abana, abakozi nabo bakavuga ko babiterwa ahanini n’uburyo baba bafashwe nabi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages