00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba Zaria Court Hotel bahuguwe ku gutanga serivisi inoze

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 10 July 2026 saa 04:30
Yasuwe :

Abakozi bakora muri serivisi zo kwakira abantu muri Zaria Court Hotel Tapestry Collection by Hilton, bahuguwe ku bijyanye no gutanga serivisi inoze ndetse n’uburyo bashobora gukemura ibibazo bibangamiye.

Aya amahugurwa yateguwe n’Ubuyobozi bwa Zaria Court Hotel Tapestry Collection by Hilton ku bufatanye n’Ikigo cyo muri Kenya gishinzwe gutanga amahugurwa ku bjyanye no gutanga serivisi nziza.

Muri Gashyantare 2026, Ubuyobozi bwa Zaria Court Hotel bwari bwateguye amahugurwa yiswe ‘Welcome to Hilton’ nyuma y’uko ibaye hoteli ya mbere mu Rwanda igenzurwa na Hilton mu rwego rwo gufasha abakozi bayo ubumenyi buraga abakora muri hoteli zigenzurwa na Hilton ku Isi yose.

Kuri iyi nshuro aya mahugurwa yibanze ku kongerera ubumenyi abakozi ba Zaria Court Hotel uburyo bakwiriye kwakira no gufata neza abakiliya babagana mu buryo bwa kinyamwuga, gutegura amafunguro mu buryo bwa kinyamwuga ndetse no kubongerera ubumenyi mu bijyanye n’itumanaho.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’amahugurwa muri Zaria Court Hotel, Umubyeyi Christella yavuze ko gutegura amahugurwa ku bakozi mu bijyanye no kurushaho kunoza uburyo batangamo serivisi biba ari ingirakamaro kuko bituma ikomeza gutanga serivisi nziza.

Ati “Impamvu dutegura aya mahugurwa ni uko twizera ko uko ibihe bigenda bihinduka ni nako ibyifuzo by’abakiliya bigenda byiyongera rero ku ruhande rwacu nk’Ubuyobozi bwa Hoteli dutegura amahugurwa afasha abakozi ba hoteli kunoza serivisi batanga.”

Yakomeje avuga ko impamvu bakoranye n’Ikigo cyo muri Kenya gitanga amahugurwa ku bijyanye no gutanga serivisi nziza ari ukubera ko iki gihugu kimaze gutera imbere mu rwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo muri Afurika.

Niyonzima Philippe yavuze ko aya mahugurwa yamwongereye ubumenyi mu bijyanye n’uburyo akwiriye kwitwaramo igihe hari ikibazo cyavutse mu kazi.

Ati “Twungutse ubumenyi mu bijyanye n’uburyo dukwiriye gukemura ibibazo abakiliya bagize natwe ubwacu bidasabye ko duhamagara ubuyobozi kuko hari igihe ashobora kuko hari igihe umuyobozi wawe ashobora kuba adahari.”

Zaria Court Hotel, yatashywe ku mugaragaro ku wa 28 Nyakanga 2025, itwaye miliyoni 25$.

Ni inyubako igizwe n’ibice bitandukanye birimo hoteli ifite ibyumba 80, za restaurants, aho gufatira amafunguro n’ibinyobwa hejuru ku gisenge, gym, ibiro na studio y’ibiganiro.

Hari kandi ikibuga kiberamo imikino itandukanye, iserukiramuco, ibitaramo n’ibindi bikorwa. Zaria Court Hotel irimo kandi iguriro rinini rifasha abayituriye n’abakiliya kubona ibyo bakeneye.

Aya mahugurwa bayahawe na George Makali umaze imyaka myinshi akora ibijyanye no gutanga serivisi nziza
Amahugurwa bahawe abafasha gutanga serivisi inoze kandi yo ku rwego mpuzamahanga
Abakozi ba Zaria Court Hotel bahuguwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages