Ni igikorwa cyabaye ku wa 29 Gicurasi 2026, mu Murenge wa Kanzenze. Abayobozi n’abakozi ba NCHR basobanuriwe uburyo Abatutsi bari batuye muri Komine Mutura na Rwerere batangiye kwicwa n’abasirikari ba Leta ya Habyarimana Juvenal mbere yo mu 1994, bashinjwa kuba ibyitso by’Inkotanyi.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburengerazira bwa muntu, Umurungi Providence yagaragaje ko bafite inshingano zo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Komisiyo buri mwaka yifatanya n’Abanyarwanda kwibuka inzirakarengane zavukijwe uburenganzira ntavogerwa bwo kubaho, ikanakomeza guharanira uburenganzira bw’Abanyarwanda kugira ngo Jenoside itazongera kubaho, ikanagira umwihariko wo gusura inzibutso zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Umurungi yagaragaje ko gusura Urwibutso rwa Bigogwe bifasha buri wese kwibuka amateka mabi Igihugu cyanyuzemo, kugira ngo nawe azabashe kuyigisha abakiri bato batayabayemo.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard yibukije abitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka ko icyatije ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace ari ikigo cya gisirikari cya Bigogwe.
Ati “Kuva mu 1990 urugamba rwo kubohora Igihugu rutangiye izo ngirwa ngabo zitwaga Inzirabwoba zabaga mu kigo cy’abakomando cya Bigogwe, zakomeje kujya zirara mu Batutsi zikabica, abandi zikabamugaza, twe tuzi ko ingabo z’Igihugu ziba zicungira umutekano abaturage bose, izariho icyo gihe zitandukanye cyane n’izo dufite uyu munsi za RDF zaturokoye.”
Yavuze kandi ko mu ijoro ryo ku wa 5 Gashyantare 1991, mu Kigo cya gisirikare cya Bigogwe, abasirikare bo mu ngabo zatsinzwe, baraye barasa, maze babeshya abaturage ko ari Ingabo z’Inkotanyi zabateye bituma umunsi wakurikiyeho Abatutsi benshi bafungwa abandi baricwa.
Yakomeje avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubukana mu Bigogwe, kubera ko hakomokaga abayobozi benshi bagize uruhare rukomeye mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ryayo bari bibumbuye mu Akazu.
Hagaragajwe uburyo Lieutenant Colonel Anatole Nsengiyumva wayoboraga Ingabo muri Perefegitura ya Gisenyi na Lt Colonel Alphonse Nzungize wari Umuyobozi w’Ikigo cya gisirikare cya Bigogwe bagize uruhare mu gutoza Interahamwe kwica Abatutsi ndetse no kuziha intwaro nyinshi zirimo imbunda.
Uru rwibutso rushyinguyemo imibiri 9.041 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994 bari batuye mu zahoze ari komini Mutura na Rwerere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!