00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba Forzza Bet basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 21 May 2026 saa 11:24
Yasuwe :

Abakozi ba Sosiyete Nyarwanda y’Imikino y’Amahirwe, Forzza Bet, bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, mu rwego rwo kugaragariza urubyiruko rukoramo amateka yaranze igihugu no kurushishikariza guhangana n’abayagoreka.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Gicurasi 2026, aho cyitabiriwe n’abayobozi, abakozi ba Forzza Bet n’abana barererwa mu irerero ry’ikipe y’amagare ya Les Amis Sportif ikorana n’iyi sosiyete.

Basuye Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, bunamira ndetse banashyira Ingabo ku mva zishyinguwemo Abatutsi basaga 105.000 bazize Jenoside.

Baganirijwe amateka yaranze Akarere ka Kicukiro mu bihe bya Jenoside yakorerwe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko amateka y’ahahoze ari ETO Kicukiro.

Baganirijwe kandi amateka yo ku wa 11 Mata 1994 ubwo Ingabo z’Ababiligi zataye Abatutsi muri ETO Kicukiro, bakicirwa i Nyanza ya Kicukiro.

Umuyobozi Mukuru wa Forzza Bet, Rutayisire Eric, yibukije urubyiruko ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano.

Ati “Ndifuza ko iyo dukora igikorwa nk’iki uba umwanya wo gutekereza no kwitekerezaho mu bikorwa byacu bya buri munsi, mu kazi aho turi, abakozi dukorana, abakilliya bacu batugana, abaturage bandi ndetse n’abandi muri rusange.”

Yakomeje ati “Dukwiriye kumva ko umuco, uburere bwa kimuntu ko ari bwo bugomba kuturanga aho turi hose za Kinyarwanda zikwiriye kuturanga.”

Visi Perezida wa Kabiri wa IBUKA, Blaise Ndizihiwe, yavuze ko kwibuka ari ingenzi mu gufasha urubyiruko rusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Kwibuka ntabwo ari ukuzura akaboze kubera ko ubuhamya tuba twumva ni ukugira ngo urubyiruko ndetse n’abantu batari bahari n’abazadukomokaho tuzamenye ubusharire n’ubukana Jenoside yateguranywe.”

Yavuze ko impamvu Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubukana ndetse igahitana abantu benshi ko ari ukubera ko ari urubyiruko rwayigizemo uruhare rukomeye.

Gusa yagaragaje ko urubyiruko rwa RPF Inkotanyi ari rwo rwagize uruhare mu kuyihagarika ndetse abasaba ko bakwiriye kurwanya ko izongera kubaho ukundi barwanya abakwirakwiza ingengabitekerezo ndetse n’abagoreka amateka yayo.

Ati “Dukwiriye guharanira amateka yacu ndetse no kurwanya uwo ari we wese ushaka guhembera urwango n’ingengabitekerezo.”

Musare Faustin wakoze imirimo itandukanye muri FPR-Inkotanyi, yavuze ko u Rwanda rwiyubatse neza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abwira urubyiruko ko ari rwo rukwiye kubibungabunga.

Ati “Dukwiriye kwirinda ko ibyo twagezeho byasubira inyuma kubera ko iyo urebye mu baturanyi bacu bo muri Congo bavuga ko bazadutera ntabwo ibyo twabikinisha. Ni ibintu bikomeye bitubangamiye kandi urubyiruko rwacu rugomba kumenya ko urugamba ntaho rwagiye.”

Abakozi ba Forzza bet bunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro
Habayeho umwanya wo gucana urumuri rw'ejo hazaza
Musare Faustin yasabye urubyiruko rukora muri Forzza bet guharanira kubungabunga ibyagezweho biga amateka y'u Rwanda kugira ngo abayagoreka batabona kivugira
Prof. Eugène Rutembesa yasobanuye uburyo imibare y'urubyiruko ruhura n'ihungabana rya Jenoside ugenda wiyongera
Umuhanzi Mukankusi Grace uzwi ku izina rya Icyizere yifatanyije n'Abakozi ba Forzza bet kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages