Dicel Security Ltd ni Ikigo cyigenga gishinzwe gucunga umutekano, aho cyahawe amahugurwa y’umunsi umwe agamije guhwitura abakozi bacyo mu bijyanye no gucunga umutekano.
Aya mahugurwa yabaye kuri uyu wa 20 Gicurasi 2022 yayobowe n’Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe gucunga no kugenzura imikorere y’ibigo byigenga mu gucunga umutekano birimo na Dicel Security Ltd.
Muri aya mahugurwa hagarutswe ku ngingo enye zikubiyemo inshingano z’abarinzi zirimo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba, gusaka no kugira amakenga kuri buri kimwe, gutanga serivisi nziza ndetse no gukunda igihugu.
Bakanguriwa kurangwa n’isuku mu kazi kabo kuko ari ishema n’umuco w’Abanyarwanda, banabwirwa ko kuba maso no guhora biteguye ari ingenzi mu kazi kabo.
Bibukijwe kandi ko ibikorwa by’iterabwoba biba mu bice bitandukanye harimo ibishingiye kuri politiki, ibishingiye ku madini n’ibindi ari nayo mpamvu basabwe kutazuyaza mu gihe buzuza inshingano zabo.
Umwe mu barinzi bahawe amahugurwa, Maniraguha Dative, yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi ku kazi kabo, akazamufasha gushyira mu bikorwa inshingano ze.
Niyomugabo Emmanuel nawe uri mu bahuguwe yavuze ko iyi ari impamba igiye kubashyigikira bakarushaho kuba abanyamwuga mu kazi kabo.
Yagize ati “Ubu bumenyi duhawe ntitugiye kubwicarana gusa, ahubwo natwe tugomba kugira uruhare mu kubukwirakwiza mu bandi batabashije kugera hano, kugira ngo nabo bagire icyo bongera ku byo bari bazi bibafashe mu mirimo yabo ya buri munsi.”
Umuyobozi Mukuru wa Dicel Security Ltd, Philbert Rutagengwa, yavuze ko aya mahugurwa yafashije abarinzi kumenya amayeri mashya yifashishwa n’abagizi ba nabi muri ibi bihe.
Yagize ati “Ubu bumenyi buzafasha abarinzi gutahura uburyo bugezweho bw’ubugizi bwa nabi, gutahura intwaro zihishwe ndetse buzabafasha mu gusigasira isura nziza y’u Rwanda ku buryo nyuma y’iyi nama, abazaba bayitabiriye bazagaruka gushora imari mu bihe biri imbere.”
Hahuguwe abarinzi ba Dicel Security Ltd bagera kuri 65 bakorera mu bice bitandukanye by’igihugu, bakaba ari abahagarariye abandi.
Dicel Security Ltd ni Ikigo gicunga Umutekano w’abantu n’ibyabo n’ahantu hatandukanye nko muri hoteli, kaminuza, inganda, ibigo by’imari, ibigo byigenga n’umutekano wo mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka ’Downtown’.
Gitanga kandi serivisi z’umutekano binyuze mu bujyanama mu by’umutekano, serivisi z’umutekano hifashishijwe ikoranabuhanga rya camera n’ibindi.











Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!