Iki gikorwa cyo kwibuka cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raïssa yatanze ikaze ku bitabiriye iki gikorwa ashimira FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nsengimana Alphonse wari uhagarariye Ibuka muri iki gikorwa, wanatanze ikiganiro, yagaragaje ko Jenoside yateguranwe umugambi wo gutsemba Abatutsi.
Ati “Jenoside yateguwe intego ari ugutsemba Abatutsi. Nk’iwacu muri Komine Murambi ubu ni mu Karere ka Gatsibo, hari abagore b’interahamwe bitwaga Interamwete n’abana babo bitwaga Imiyugiri barangaga aho Abatutsi bihishe.”
Yakomeje avuga ko ibyo u Rwanda rwanyuzemo ari isomo rikomeye.
Ati “Dukwiye kubera abandi urugero twigisha ukuri ku mateka ndetse duhangana n’abayagoreka. Ibyo u Rwanda rwanyuzemo bikwiye kutubera isomo rikomeye tukamenya ko ubumwe bwacu ari zo mbaraga zacu.”
Mukarugamba Anne Marie uri mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Copedu Plc, yagaragaje ko iki Kigo cy’Imari cyiyemeje kubaka Abanyarwanda.
Ati “Muri Copedu twiyemeje kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka Abanyarwanda mu buryo bw’ubushobozi.”
Yasabye kandi abitabiriye uyu muhango kwigisha ababakomokaho amateka mu rwego rwo kwirinda ko ibyabaye byazongera ku baho.
Ati “Dukomeze kuba Abanyarwanda beza, bakunda igihugu, twigishe abadukomokaho amateka bityo ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi mu Rwanda.”
Rwigamba Serge watanze ubuhamya, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva kera kuko ubwo bari abana babatandukanyaga bityo ari ikimenyetso ko abagoreka amateka bakwiye kurwanwa.
Aba bakozi ba Copedu Plc, bafashe umwanya wo gusura ibice binyuranye by’Urwibutso bibitse amateka ashaririye y’u Rwanda, basobanurirwa byinshi, nyuma bagira n’undi mwanya wo gukora igikorwa cyo gushyira indabo ku mva mu rwego rwo kunamira Abatutsi bazize Jenoside yo muri Mata 1994.
Copedu Plc, kandi yageneye inkunga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yo kwifashisha mu bikorwa binyuranye.
Copedu Plc ni ikigo cy’imari kimaze imyaka irenga 28 gitanga serivisi zo Kwizigamira no Kuguriza abantu bose by’umwihariko ku mugore.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!