Abo bakozi basobanuriwe amateka y’uko Jenoside yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa mu 1994, aho mbere y’uko itangira byeruye ku wa 07 Mata 1994, Abatutsi bo mu Bugesera bagiye batotezwa bagakorerwa iyicarubozo.
Mu itegurwa rya Jenoside, benshi mu Batutsi bajyanywe mu Bugesera mu nkambi bisa no kubaha akato.
Bakimara kugezwayo batangiye kwicwa n’indwara zirimo Tse Tse mbere y’uko mu 1963 batangira kwicwa biswe ibyitso.
Kubera gutuzwa mu Bugesera byatumye haba hamwe mu hantu hatuwe n’Abatutsi benshi ku buryo batagerwagaho n’iterambere ndetse no mu 1994 byorohera Interahamwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana kubicira hamwe.
Umuyobozi Mukuru wa BSC, Kayinamura N. Gilbert, yavuze ko ikigo ayoboye cyasuye uru rwibutso mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa amateka cyane cyane ku rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rukora muri iki kigo.
Yagize ati “Ni igikorwa twajemo kugira ngo twige amateka haba ku bakuru cyangwa abato bavutse nyuma ya Jenoside. Byakozwe kugira ngo twese tuyige tumenye ibyayiteye n’uburyo twakumira ko yakongera kubaho ukundi.”
Yakomeje avuga ko nk’ikigo gicuruza internet, bagira uruhare rugaragara mu gukumira ibyaha birimo abantu bagoreka amateka ya Jenoside bifashishije ikoranabuhanga.
Ati “N’abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga tubafasha kubaha internet kugira ngo babashe kunyomoza abashobora gupfobya Jenoside. Dushishikariza urubyiruko rwacu kugira uruhare bandika ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo tunyomoze ibinyoma bishobora kugoreka amateka yacu.”
BSC yatanze inkunga kuri uru rwibutso mu rwego rwo kurushyigikira.
Iki kigo ni kimwe mu bikomeye bicuruza internet na serivisi ziyishamikiyeho mu Rwanda kuva mu 2010 aho gifite ubushobozi bwo kuyigeza mu turere twose tw’Igihugu.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!