00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba BNR bahaye igishoro cyo kwiteza imbere abacitse ku icumu batishoboye

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 25 October 2014 saa 05:30
Yasuwe :

Abayobozi n’abakozi ba Banki Nkuru y’ u Rwanda (BNR) bahaye inkunga y’ibiribwa abacitse ku icumu banabafunguriza konti muri SACCO, kugirango babashe kubona igishoro kizabafasha kwiteza imbere.
Iki gikorwa bagikoze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira, nyuma yo kwifatanya mu muganda n’abaturage bo mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.
Barangajwe imbere na John Rwangombwa, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, abakozi ba BNR bateye inkunga abacitse ku icumu batishoboye (…)

Abayobozi n’abakozi ba Banki Nkuru y’ u Rwanda (BNR) bahaye inkunga y’ibiribwa abacitse ku icumu banabafunguriza konti muri SACCO, kugirango babashe kubona igishoro kizabafasha kwiteza imbere.

Iki gikorwa bagikoze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira, nyuma yo kwifatanya mu muganda n’abaturage bo mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.

Barangajwe imbere na John Rwangombwa, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, abakozi ba BNR bateye inkunga abacitse ku icumu batishoboye igizwe n’ibiribwa hamwe n’ibikoresho by’isuku, banabafunguriza Konti muri Sacco y’Umurenge wa Mageragere. Aya mafaranga yose akaba yaratanzwe n’abakozi ku bushake.

Meya w' Akarere ka Nyarugenge Mukasonga Solange akora umuganda hamwe na Dr Kigabo Thomas, umwe mu bayobozi ba BNR

John Rwangombwa avuga ko iki ari igikorwa gikurikira ikindi bakoze cyo kubaka inzu umunani mu nzu 40 ziri muri uyu mudugudu.

Kuri uyu munsi bakusanyije inkunga iri mu byiciro bibiri; ibiribwa bifite agaciro kagera kuri miliyoni eshanu n’ibihumbi magana abiri hamwe n’ amafaranga agera kuri miliyoni esheshatu y’igishoro aho buri wese yashyiriwe kuri konti ibihumbi 150.

Rwangombwa ati “[…] ndabibutsa ko nta muntu ushobora kugera ku iterambere atazigama. Ikindi kandi nabibutsa ko umuntu atazigama iyo yasaguye ahubwo iyo ubishoboye urabanza ukazigama asigaye akaba ariyo ushakisha uko yagutunga.”

Abakozi ba BNR bari kumwe na John Rwangombwa Guverineri wa BNR (imbere)

Rwangombwa yakomeje avuga ko n’ubwo ntacyo umuntu yakora ngo asubize abacitse ku icumu ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, kubaba hafi no kubafasha ari bimwe mu bibahumuriza.

Mukasonga Solange, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge yashimiye BNR uburyo ibafasha mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye, asaba abaturage kugira umuco wo kuzigama ducye bafite ntibarye ngo bamaririze.
Deborah ni incike ituye uyu murenge, yavuze ko inkunga bahawe n’abakozi ba BNR bazayikoresha neza bakiteza imbere.

“[…] tugiye gukora uko dushoboye twitware neza ariya mafaranga mwaduhaye tuyabyaze umusaruro.”

Umudugudu w’ Iterambere wubatswe n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo abakozi ba BNR hamwe n’Imbuto Fondation ari nayo yabahaye ibikoresho by’ibanze bitandukanye. Ukaba utuwemo n’abacitse ku icumu batishoboye barimo abasaza, abakecuru hamwe n’abandi.

Imwe mu mazu yubatswe n'abakozi ba BNR nk'inkunga ku bacitse ku icumu
Abatewe inkunga bafata ifoto y'urwibutso, bagaragaza amakarita ya Banki

Foto: Emma

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages