Bari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Noe Niyonzima uri mu bayobozi ba Ameki Color yavuze ko abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, bakwiye kubireka kuko ari yo yasenye ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati “Ni ibikorwa bigayitse twakagombye kurwanya twivuye inyuma kuko ingengabitekerezo ni yo nyirabayazana ya Jenoside, bivuze ko ahantu hose igaragaye twakagombye kuyirwanya kandi bikiri bito bitarafata intera ndende.”
Abakozi ba Ameki Color basobanuriwe amateka akubiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali uhereye mbere y’ubukoloni, mu gihe cyabwo, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na nyuma yayo.
Umukozi muri Ameki Color, Kamana Gatera Joshua, yavuze ko nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’urubyiruko byabasigiye umukoro wo gukomeza gufata iya mbere mu kurwanya icyakongera kurema amacakubiri mu Banyarwanda, no guharanira ko ibyabaye bitazasubira ukundi.
Yavuze ko hari urubyiruko rugihura n’ingorane zo kugira ababyeyi bafite ingengabitekerezo ya Jenoside, bakaba bashobora no kuyigishwa.
Yasabye urwo rubyiruko kudakurikira ibyo bitekerezo ahubwo rugasura urwibutso nk’uru kuko hari amateka nyakuri kandi afite ibimenyetso.
Ati “Bakwiye gufata iya mbere bagatangira gusura inzibutso zigiye zitandukanye ziri mu gihugu, kugira ngo bibonere ko ibyo ababyeyi babo bababwira bihabanye n’ukuri.”
Kamana kandi yavuze ko abihisha inyuma y’imbuga nkoranyambaga bapfobya cyangwa bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitazabahira kuko na bo bari maso kandi biteguye kubarwanya bivuye inyuma.
Abakozi ba Ameki Color banashyize indabo ku mva ndetse bunamira Abatutsi barenga ibihumbi 250 bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Ameki Color buri mwaka itegurira abakozi bayo bagera kuri 400 igikorwa cyo kwibuka, hagamijwe gukomeza kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 no kwirinda ko ibyabaye bitazasubira ukundi.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!