Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa Access Bank Rwanda, Faustin Rukundo Byishimo, ubwo aba bakozi bahuriraga ku rwibutso rwa rwa Kigali ruri ku Gisozi mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muyobozi yasabye abakozi bari bahagarariye abandi muri uyu muhango guharanira kwiga no kumenya amateka byimbitse cyane ko abakozi benshi b’iyi banki biganjemo urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi badasobanukiwe neza amateka.
Yakomeje agira ati “Ni ingenzi cyane ko urubyiruko rw’u Rwanda by’umwihariko abakozi ba Access Bank, bamenya neza amateka ya jenoside kugira ngo bafate iya mbere mu kuyikumira mu buryo bwose ngo itazongera kubaho ukundi. Ni inshingano zacu rero kugaragaza ukuri kw’amateka u Rwanda rwanyuzemo no gukuraho urujijo rushyirwaho n’abashaka kugoreka amateka ku nyungu zabo bwite. Njye nawe tutabarwanyije, ni nde wundi wabikora? Tubigire ibyacu.”
Yanatanze ubutumwa bw’ihumure ku bafite ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’imyaka 28 ishize.
Ati “Mu bafite ibikomere n’agahinda batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi harimo bagenzi bacu dukorana muri Access Bank. Muri uyu mwanya ndifuza kongera kubakomeza kandi mbahumuriza.”
Ubuyobozi bwa Access Bank Rwanda bwagaragaje ko bwahisemo guteranira hamwe mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 28 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi baba abashyinguwe mu nzibutso n’abandi imibiri yabo itabashije kuboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro kibakwiye mu rwego rwo gukomeza kubunamira no kubazirikana.
Ubusanzwe kwibuka ni uguha icyubahiro abishwe urw’agashinyaguro muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikajyana no gusobanukirwa neza amateka y’ibyabaye ari na byo bitanga imbaraga zo gukomeza kubaho no kuyasigasira ku bayirokotse.
Kwibuka kandi binafasha mu guhuza imbaraga zo guhangana n’abapfobya bakanahakana nkana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.
Umwe mu bakozi ba Access Bank Rwanda, Niyonzima Pascal, yasangije abandi inzira y’inzitane yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo yayirokotse ariko anasobanura aho ageze mu rugendo rwo kwiyubaka.Yagaragaje ko bwari ubuzima bugoye ariko ko kuri ubu bamaze kwizera ko imbere ari heza.
Yasabye bagenzi be kwirinda kureba ibyabaye gusa ahubwo ko bakwiye kubyigiraho kugira ngo bitazongera kubaho ukundi, bagaharanira icyateza igihugu imbere.
Umukozi wa Access Bank, Murenzi Abdallaziz wafashe ijambo mu izina ry’abavutse nyuma ya Jenoside, yagaragaje ko ababyeyi be banyuze mu buzima bugoye bw’ubuhunzi kubera amateka y’ubuzima bubi banyuragamo mu Rwanda.
Yavuze ko nk’abavutse nyuma bakwiye kwita cyane ku mateka no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi
Umukozi wari uhagarariye Ibuka muri iki gikorwa, Rutayisire Masengo Gilbert yagarutse ku buzima bw’urwango Abanyarwanda babanje kubibwamo kugira ngo umugambi wo gutsemba Abatutsi ugerweho.
Kugeza ubu Access Bank (Rwanda) Plc ifite icyerekezo cyo gutanga ibisubizo mu bijyanye na serivisi za banki ahanini bishingiye ku ikoranabuhanga kugira ngo irusheho guhaza ibyifuzo by’abakiliya bayo kandi inoborohereza mu bijyanye no kubitsa, kubikuza ndetse no kohererezanya amafaranga.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!