Kuri uyu wa Kane tariki 30 Kamena 2022, nibwo abakozi b’iki kigo basuye izi nzibutso, basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu bice izi nzibutso ziherereyemo, bunamira inzirakarengane ziruhukiyemo ndetse banashyira indabo ku mva.
Umuyobozi w’Urwibutso rwa Nyanza, Ngabo Brave Olivier yabasobanuriye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko muri Kicukiro, ahari umwihariko ugaragaza intege nke z’Umuryango Mpuzamahanga.
Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, abakozi b’Ikigo MUA Rwanda, basobanuriwe uko uru rwibutso rwahoze ari Kiliziya ariko rwiciwemo ibihumbi by’Abatutsi bari bahahungiye muri Jenoside, biteze kuharokokera.
Umuyobozi w’Ishami ry’Amategeko mu Kigo MUA Rwanda Ltd, Sylvere Gatete yavuze ko ari inshingano zabo nk’abikorera kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi ari abayikoze ari n’abayikorewe babonekaga mu nzego zose zaba iza leta ndetse n’abikorera, nkatwe rero nk’uko turi abacuruzi, kwibuka abazize Jenoside no guharanira ko itazongera kubaho, ni inshingano zacu.”
Umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubuyobozi muri MUA Rwanda Ltd, Birungi Olive yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya mwiza wo kwicara nk’abakozi bakiga amateka mabi yaranze u Rwanda kugira ngo baharanire ko ibyabaye bitazongera.
Ati “Aba bana dukorana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni bo bakwiye gufata iya mbere mu kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo itazasubira ukundi.”
Kubitiro Joshua w’imyaka 25, avuga ko nk’umwe mu bakozi b’iki kigo ukiri urubyiruko, umwanya nk’uyu usobanuye ikintu gikomeye kuko aba yaje kwigira ku mateka yaranze igihugu.
Ati “Nk’urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside, ni ikintu gikomeye kumenya amateka kugira ngo twirinde ko hazongera kubaho ibikorwa nk’ibyo, tukabirwanya twivuye inyuma.”
Ikigo MUA Rwanda Ltd gifite inkomoko muri Mauritius, kibaka gikorera mu bihugu birimo n’u Rwanda aho gitanga ubwishingizi bw’imodoka, inzu, moto, ibikoresho byo mu ngo, ibyo mu biro n’ibindi.
Uretse gusura inzibutso za Nyanza na Ntarama, abayobozi n’abakozi b’iki kigo bagize umwanya wo kuganirizwa ku mateka ya Jenoside no kwibutswa inshingano bafite zo guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.










Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!