Ibi bihembo by’ikarita zo guhaha byatanzwe binyuze mu bukangurambaga bwiswe ‘Easter Campaign’ bwateguwe na AG Partners Africa ihagarariye Western Union mu Rwanda mu rwego rwo gufatanya n’abakiliya babo mu kwizihiza iminsi mikuru ya Pasika na nyuma yayo.
Kuri uyu wa 26 Gicurasi 2022, nibwo uyu muhango wo gushyikiriza aba bakiliya ibihembo byabo wabereye ku cyicaro gikuru cya Access Bank Rwanda Plc, mu mujyi wa Kigali.
Umuyobozi Ushinzwe abakiliya muri AG Partners Africa, Justine Gwira, yavuze ko ibi bihembo bitegurwa mu buryo bwo gushimira abakiliya bakoranye neza na Western Union.
Izi karita zo guhaha zashyikirijwe aba bakiliya 20 ziriho ibihumbi 125frw byo guhahisha mu gihe cy’amezi atatu gusa zikazarangiza gukoreshwa muri Nzeri uyu mwaka.
Bamwe mu bakiriye ibi bihembo bavuze ko bashimishijwe no kubona ikigo nka Western Union kizirikana abakiliya bacyo kigashyiraho n’ibihembo bibagenewe.
Nedal Albashari Marwan, yavuze ko akoresha iki kigo yohereza amafaranga akanayakira ku bwinshi byityo akaba yishimiye iki gihembo.
Undi wahembwe, Speciose Kankesha yavuze ko serivisi za Western Union n’izindi zitandukanye muri Access Bank zihuta akaba ariyo mpamvu yahisemo kuyikoresha.
Yagize ati “Nkoresha Western Union iyo noherereza umwana wanjye amafaranga cyangwa iyo nakira aye. Kuba mpawe iki gihembo biranshimishije ubu ngiye gukoresha aya mafaranga mpaha bimwe mu bikenerwa by’ibanze murugo.”
Banamwana Florence, watangiye gukoresha Western Union mu 2014 yavuze ko uburyo amafaranga yoherezwamo bwihuta kandi bwizewe ari yo mpamvu abukoresha.
Yavuze ko nawe yashimishijwe n’iki gihembo anashima abakozi ba Access Bank Rwanda Plc kubwo kudahwema guha serivisi nziza ababagana.
Iyi karita iriho ibihumbi 125Frw bahawe izajya ikoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye mu masoko ya Sawa City.
Umukozi Ushinzwe Serivisi zo kohereza Amafaranga muri Access Bank Rwanda Plc, Umuhoza Ange Sabine, ashima imikoranire yabo hagati na Western Union kuko ifasha abakiliya babo mu kohereza amafaranga mu buryo bwiza, bworoshye kandi bwihuse.
Access Bank Rwanda Plc ifite icyerekezo cyo gutanga ibisubizo mu bijyanye na serivisi za banki ahanini bishingiye ku ikoranabuhanga kugira ngo irusheho guhaza ibyifuzo by’abakiliya bayo kandi inorohereza mu bijyanye no kubitsa, kubikuza ndetse no kohererezanya amafaranga.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!