00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakoresha ubutaka ibyo butagenewe baburiwe

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 17 October 2024 saa 07:43
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka, cyaburiye ababukoresha nabi, kibasaba ko bakwiriye kwitonda mbere yo kubukoresha bakabanza bakamenya ikihateganyirijwe.

Mu 2020 ni bwo hasohotse igishushanyo mbonera ku rwego rw’Igihugu kigaragaza imikoreshereze y’ubutaka kizashyirwa mu bikorwa kugeza mu 2050.

Umuyobozi Ushinzwe imitunganyirize y’Imijyi n’Icyaro mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka, Mpayimana Protais, yagarutse ku bantu bakoresheje ubutaka icyo budateganyirijwe, mbere y’uko igishushanyo mbonera gisohoka.

Yavuze ko babareka bo ubwabo bakiha igihe cyo gushaka ubushobozi bakahashyira icyahateganyirijwe cyangwa se bakimuka.

Ati “Niba igishushayo mbonera kije cyerekana ko aho hantu hateganyirijwe ubuhinzi kandi wowe warahashyize inzu, tuguha igihe cyo kwitegura ukahava cyangwa ukahashyira icyahateganyirijwe. Hari n’abatishoboye Leta isanzwe ifasha izakomeza ibafashe n’ubundi nabo batuzwe neza.”

Mpayimana kandi yavuze ko abantu bakwiriye kwitonda mbere yo kugura ubutaka bakamenya aho bagiye kugura icyo hateganyirijwe ku gishushanyo mbonera ndetse n’igihe bizashyirirwa mu bikorwa.

Yagize ati “Hari abantu bagura ubutaka babona ko hari igikorwa runaka cyahagenewe nko mu 2035, ariko ugasanga agiye kuhashyira icyo gikorwa igihe kitaragera. Ntabwo ibyo ariko bimeze, bagomba kumenya ko icyo gikorwa bazagikora uwo mwaka ugeze kuko mu gihe utaragera biba bishobora guhinduka.”

Yakomeje avuga ko hari amategeko agenga imikoreshereze y’ubutaka, ubukoresheje nabi abihanirwa akaba yacibwa amande.

Uturere 13 tumaze gukorerwa igishushanyo mbonera

Kugeza ubu hakozwe igishushanyo mbonera cy’uturere 13 twaje dukurikira umujyi wa Kigali. Ni ibishyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cyo ku rwego rw’Igihugu mu byiciro bito bigena imikoreshereze y’ubutaka ku buso bwose bw’Akarere haba mu mijyi no mu byaro.

Utwo turere ni Musanze, Rulindo, Gicumbi, Gakenke, Huye, Muhanga, Gisagara, Nyaruguru, Rwamagana, Ngoma, Nyagatare, Kirehe na Rubavu.

Tugiye dufite imijyi itwunganira ndetse igishushanyo mbonera kigaragaza uburyo utwo turere tuzaba dutuwe, ibikorwaremezo bihagenewe ndetse n’ubuso bw’ubutaka buzaba bugize buri cyiciro.

Mu turere tumaze gukorerwa igishushanyo mbonera bigaragara ko utwinshi muri two abaturage baho bazaba batuye mu mijyi cyane kurusha mu byaro, kuko utwinshi muri two igice kinini kizaba kigizwe n’ubuhinzi.

Uturere nka Kirehe, Nyagatare, Muhanga na Huye ni two tuzaba dufite igice kinini cy’ubuhinzi, aho Nyagatare buzaba bwihariye 60% by’ubutaka bwose bw’Akarere, Kirehe bukiharira 68.4% mu gihe Muhanga buzaba bwihariye 52.9% n’aho Huye bukiharira 47%.

Mu miturire bigaraga ko Muhanga ari ko Karere kazaba gatuwe cyane mu 2050 aho kazaba gatuwe na 1,026,000, Muri bo 80.5% bazaba batuye mu mujyi n’aho abandi basigaye bature mu cyaro.

Mu bigendanye n’ibikorwaremezo bitandukanye, buri karere kagiye gafite ibizakubakwamo, aho nka Kirehe izubakwamo umuhanda wa gariyamoshi, stade ndetse n’amazu y’imyidagaduro.

Nyagatare yo izubakwamo ikibuga cy’indege cya Gabiro n’aho Muhanga ho hatenganyijwe kuzashyirwa Stade mpuzamahanga ndetse n’ingomero. Mu tundi turere n’aho hagiye hafite ibikorwa byahateganyirijwe.

Uretse igishushanyo mbonera cy’uterere 13 hari utundi turere umunani twemejwe na njyanama, dutegerejwe kwemezwa mu Nama y’Abaminisitiri. Utwo turere ni Karongi, Rusizi, Bugesera, Kayonza, Gatsibo, Kamonyi, Ruhango na Nyamagabe.

Utundi turere dusigaye nka Burera, Nyamasheke, Rutsiro, Ngororero, Nyabihu na Nyanza natwo biteganyijwe ko mu 2025 tuzemezwa na njyanama.

Abubaka ibikorwa igihe cyo kubyubaka kitaragera nabo baburiwe
Abakoresha ubutaka nabi baburiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .