Mu kiganiro n’Itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Werurwe, Polisi ishami rishizwe umutekano mu muhanda yavuze ko umubare w’abakoresha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’impimbano wiyongereye cyane kuko mu mezi atatu ya mbere muri uyu mwaka wa 2015, imaze gufata abagera kuri 28.
CIP Emanuel Kabanda, Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishizwe umutekano wo mu muhanda akaba yabishimangiye agaragaza ko kuva muri Kamena 2014 kugeza muri Werurwe uyu mwaka, Polisi imaze gufata abantu 81 bakoresha impushya z’impimbano mu gihugu hose.
Yagize ati “Iki ibazo kimaze kwiyongera cyane ni na yo mpamvu twabahamagaje kugira ngo namwe mugende mu bitanganze, hari abantu badutse biyita abakomisiyoneri nyamara twe tukaba tubafata nk’abatekamutwe bagenda babwira abantu ko bashobora kubabonera permis (Impushya zo gutwara ibinyabiziga) babumvisha ko baziranye n’abapolisi kandi bazazibaha”.
Yakomeje avuga ko baba bumvisha abaturage ko badashobora kuyikorera ngo bayitsindire mu rwego rwo kubaca intege na bo bakabizera bakabaha amafaranga y’ubusa ku buryo bamenya ko iri impimbano nk’iyo bashatse gukorera izindi zisumbuye ku zo bari bafite (categorie).
Sebahinzi Ferdinand umwe mu bahawe uruhushya rutwara imodoka rw’impimbano, avuga ko umusore witwa Hyacinthe yamusabye amafaranga ibihumbi 180 gusa kugira ngo arumuhe ariko nyuma atungurwa no kubona yaramuhaye iy’impimbano.
Yagize ati “Jye nabanje muha amafaranga ibihumbi 50 nziko azampa uruhushya rw’umwimerere nyuma ni bwo naje gufatwa n’abashinzwe umutekano mpita nza kubimenyesha polisi hano, jye nayamuhaye kuko nabonaga ari ko kazi akora, mbikora nkeka ko azampa icyangombwa kizima”.
Umwe mu bo Polisi yerekanye akomoka mu Karere ka Rubavu wafashwe ari gukora impushya zitwara imodoka z’impimbano, yemera icyaha cy’ubufatanyacyaha bwo kuba ari we wahuje ubikora n’uwabishakaga ariko agahakana ko atariwe ukora izi mpushya.
Yagize ati “Nari nicaye ndi mu kazi mbona baraje baramfata, ubwo polisi yazaga yahise itwara n’ibyuma nari ndigukoresha, ariko rwose si byo byabikoze njye nkaba mbona ko ndihano kuko uwabikoraga atabashije kuboneka”.
Yakomeje asaba imbabazi z’ubufatanyacyaha ndetse akangurira buri munyarwanda wese kwitonda akagerageza kugendera mu nzira nziza yirinda gukoresha ibinyuranye n’amategeko kuko bihanirwa.
Gukoresha impapuro mpimbano n’icyaha gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka Itanu n’Irindwi ndetse n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 300 kugeza kuri Miliyoni 3.



















TANGA IGITEKEREZO