00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakoresha impapuro mu mujyi wa Kigali bararira, nyuma y’aho zibuze ku isoko

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 28 February 2017 saa 03:55
Yasuwe :

Abacuruza impapuro zo kwandikaho n’abazikoresha mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali baravuga ko kuzibona bitoroshye ndetse n’aho zibonetse igiciro cyazo kiba kiri hejuru cyane.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE baarimo abacuruzi n’abakoresha izo mpapuro mu kazi kabo ka buri munsi bavuga ko hashize ibyumweru bibiri, izi mpapuro zarabuze ku isoko bikaba byarabagizeho ingaruka.

Gasasira Jean Paul ukoresha imashini zifotora hafi yo kwa Rubangura yagize ati “ Dufite ikibazo gikomeye kuko urabwira umukiriya ko zazamutse ntabyumve akagira ngo urashaka kumwiba agahita yigendera.”

Nshimiyimana Vianney we yagize ati “ Ubu inzara iratwishe kuko nta bakiriya na bake turi kubona kubera ko natwe twazamuye ibiciro byo gufotora impapuro. Ubu paji imwe turi kuyifotorera amafaranga 50 mu gihe mbere yari igiceri cya 20 gusa.”

Akomeza asaba ubuyobozi kubafasha izo mpapuro zikongera zikaboneka ku isoko mu buryo bworoshye cyane cyane ko mbere ipaki irimo impapuro 500 bayiguraga amafaranga 2500 ubu ikaba iri kugurwa ibimbi bitanu mu gihe ikarito irimo amapaki atanu iri kugurwa ibihumbi 25000.

Umucuruzi w’impapuro utarashatse ko izina rye ritangazwa, we yavuze ko akeka ko izo mpapuro zabuze kuberako hari abantu bazizanaga mu Rwanda batakizizana.

Yagize ati “ Njye nkeka ko ari uko abantu bazizanaga mu Rwanda bazikuye hanze batakizizana kuko hari abazikuraga muri Kenya na Dubai ku buryo ariyo mpamvu ziri guhenda.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’ishoramari muri Minisiteri y’ubucuruzi, inganda n’ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Opirah Robert, we avuga ko iki kibazo batari bakizi.

Yagize ati “ Ntacyo nari nzi, abazikura hanze ntabwo bari bakitugezaho, rero iyo batatubwiye ibibazo bahuye nabyo twe twumva ko nta bihari.”

Yakomeje avuga ko iyo abacuruzi bababwiye ikibazo bafite cyangwa imbogamizi bahura na zo zirimo aho bakura n’aho banyuza ibicyuruzwa byabo ari bwo iyi Minisiteri ibafasha ikabakorera ubuvugizi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .