Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibibuga by’Indege (Rwanda Airports Company - RAC) cyatangaje ko imirimo y’ubwubatsi iri gukorwa ku muhanda uhuza Prince House na Cyamitsingi ishobora kugira ingaruka ku buryo abantu bagera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.
RAC yavuze ko iyi mirimo yatangiye ku wa 31 Kanama 2026 kandi ko ikomeje, aho igice kimwe cy’umuhanda cyafunzwe kugira ngo imirimo ikorwe. Ibi bishobora gutuma habaho ubwinshi bw’ibinyabiziga ku muhanda ukoreshwa cyane ugana ku kibuga, cyane cyane mu masaha y’umuvundo.
Mu itangazo ryayo, RAC yasabye abakoresha ikibuga cy’indege kuzinduka bakajya ku rugendo kare kugira ngo bagire umwanya uhagije wo kugera ku kibuga, gukora igenzura ry’ibyangombwa, umutekano no kwinjira mu ndege nta gihunga.
Abagenzi kandi basabwe gukoresha indi mihanda ibashobokeye mu gihe bagana ku kibuga, kongera igihe bagenera urugendo rwo kujyana cyangwa kwakira abagenzi, ndetse no gukurikiza amabwiriza atangwa n’abashinzwe kuyobora urujya n’uruza rw’ibinyabiziga aho imirimo iri gukorerwa.
Iyi gahunda ijyanye n’imirimo yo kwagura no kuvugurura umuhanda wa Prince House-Giporoso-Masaka, yatangiye ku wa 30 Kanama 2026, ikaba iteganyijwe kumara amezi 30.
Uyu muhanda uzavugururwa hakorwa ibikorwa birimo kubaka ibiraro binyura hejuru y’indi mihanda, inzira zinyura munsi y’imihanda, kuvugurura amasangano, gushyiramo kaburimbo, kubaka imiyoboro y’amazi no gushyiraho amatara yo ku muhanda.
Umuhanda wa Prince House-Giporoso-Masaka ufite uburebure bwa kilometero 10,3, ukazahabwa ibice bine by’ibinyabiziga, ndetse hakazongerwamo igice cyo hejuru gifite uburebure bwa kilometero 1,3 mu rwego rwo kugabanya umuvundo ukunze kuwugaragaraho.
Mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’iyi mirimo ku bagenzi, inzego zirimo Umujyi wa Kigali, RTDA na Polisi y’u Rwanda zateganyije imihanda y’ingoboka ishobora gukoreshwa inyura cyangwa ihuza uduce nka Giporoso, Sonatube, Kimironko, Zindiro, Ndera, Gasogi, Kabuga, Kicukiro na Busanza.
RAC yasabye abakoresha ikibuga cy’indege gukomeza gukurikira amabwiriza azajya atangwa mu gihe imirimo ikomeje, kuko uburyo bwo kuyobora ibinyabiziga bushobora guhinduka bitewe n’aho ibikorwa by’ubwubatsi bigeze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!