Iki Kigo kivuga ko uyu mwanda bamwe basigaye bakoresha mu gufimbira ibihingwa birimo ibigori, ibirayi, karoti, inyanya n’ibindi, ari bibi cyane kuko uyu mwanda uba ucumbikiye amagi y’udukoko ashora no kubaho kugeza ku myaka itanu tugira uruhare mu guteza indwara.
Utu dukoko rero twingira mu bantu iyo bari gukoresha iyo myanda bita ifumbire cyangwa bakadukwirakwiza mu mirima tukororoka tukaba twakurira muri bimwe mu bihingwa nk’imboga, utundi imvura ikaba yadutembana tukajya kororokera mu biyaga no mu bishanga tukongera kugaruka mu bantu cyangwa mu matungo.
Usibye ibi gusa, hiyongera kuba umwanda w’umusarani kubera ibibazo biwugize usanga aho bawukoresha nko gufimbira birangira bigunduye ubutaka ntibwongere gutanga umusaruro bakagirwa inama yo kwirinda kuwukoresha ahubwo ugatabwa nk’uko biba biteganyijwe.
Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinze kwita ku ndwara zititaweho uko bikwiye mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, Jean Bosco Mbonigaba, yagiriye inama abaturage kwirinda gukoresha uyu mwanda mu buhinzi bawita ifumbire ahubwo bakawugendera kure.
Yagize ati "Ahubwo kuyita ifumbire nabyo ntibikwiye kuko ni umwanda. Uriya mwanda rero uba urimo amagi y’udukoko ashobora no kumara imyaka itanu. Iyo bawukoresheje rero murumva ko utwo dukoko tugaruka mu bantu binyuze mu buryo butandukanye."
"Dushobora no kwinjira mu gihingwa nk’amashu noneho tukazinjira mu mababi tugaturamo abantu bakazaturya. Icyo twasaba abantu ni ukwirinda kiyikoresha, bagakoresha ifumbire leta iba yaragennye kuko iba yarafatiwe ibipimo byizewe bizwi kandi bikwiye."
Bamwe mu bahinzi bakoresha iyi fumbire bo bavuga ko ibahenda cyane kuko kubona umwanda waboze cyane ngo ukoreshwe nk’ifumbure bitwara igihe kinini bikaba ngombwa ko hari abacukura ibyobo bigufi by’imisarani kugira ngo izaboneke vuba.
Umwe wo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Nkotsi, yagize ati " Iyi fumbire tuyihingisha inyanya akenshi ariko usanga zera neza kuko umusaruro turawubona n’ubwo idatinda mu butaka. Tugura imisarane yuzuye mu baturage ubundi tukayikuriramo tukayifumbiza. Iba ihenze cyane kuko kubona umusarane wuzuye biragora, gusa hari n’abacukura imigufi ngo yuzure vuba indi bakayitaba itaruzura."
Undi yagize ati "Njye nyikoresha mu guhinga ibirayi byera ku mpeshyi. Umusarani nguze nk’ibihumbi mirongo ine nkawucukuza kugeza igeze ku murima bintwara byose nk’ibihumbi mirongo irindwi ariko nta gihombo mbonamo kuko ireza cyane."
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, Minisiteri y’Ubuzima n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO, batanga inama zo kwirinda gukoresha iyi myanda nk’ifumbure kuko igira uruhare mu gukwirakwiza udukoko dutera indwara zitandukanye ziganjemo iz’inzoka kuko ari icumbi zishobora kubamo n’amagi yazo igihe kugera no ku myaka itanu ntacyo zibaye.
Izi ndwara z’inzoka zifatwa nk’indwara zihangayikishije inzego z’ubuzima kuko ziza ku rutonde rw’indwara 21 ziri mu cyiciro cyiswe indwara zititaweho uko bikwiye, u Rwanda n’Isi bazirikana buri wa 30 Mutarama.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!