Yagaragaje ko nubwo bimeze bityo, inshingano y’abanyamategeko yo kuvugira abatagira ijambo, kurinda no gukurikiza amahame yabo yo idahinduka.
Yabikomojeho ubwo yagezaga ubutumwa ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga ya Advocates Africa ibaye ku nshuro ya 16, ikaba iri kubera i Kigali.
Advocates Africa ni ihuriro rigizwe n’abanyamategeko n’abanyeshuri biga amategeko babihuza no kwimakaza ubukristo baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Biteganyijwe ko izaba kuva kuri uyu wa 12 kugeza ku wa 17 Kanama 2025.
Me Nkundabarashi yavuze ko “Abakristo ni bo bari mu mwanya mwiza wo gukora ibyo neza, kandi ni bo baba maso kurusha abandi. Tugomba rero kuba urugero rwiza imbere ya bagenzi bacu mu mwuga, kuko dufite indangagaciro ziva ku kwemera kwacu nk’abakristo, nyuma yo kuba abanyamategeko.”
Iyi nama yitabiriwe n’intumwa ziturutse mu bihugu 43 bya Afurika, zirimo abayobozi ba Leta, abacamanza, abo mu rwego rw’uburezi, abanyamategeko ndetse n’abanyeshuri biga amategeko.
Perezida w’Inteko ya Advocate Africa, Mike Chibita, yagaragaje ko abanyamategeko bakwiye kwimakaza ubukristo bagakora baharanira ubutabera, ukuri n’imbabazi.
Yagize ati “Nk’abanyamategeko b’abakristo, ntabwo turi abimakaza amategeko gusa, ahubwo turi n’abagomba guhagararira ubutabera n’amahoro by’Imana. Dufite inshingano yo kureba ko ibyo dukora bigaragaza indangagaciro z’ubwami bwayo.”
Yahamagariye abitabiriye iyi nama kongera kwiyemeza gukomera ku nshingano zabo, gushyigikirana, no guhora bibuka icyubahiro gikomeye n’inshingano bizanwa no kuba umunyamategeko cyangwa umucamanza w’umukristo.
Perezida wa Advocates International, Teresa Conradie, mu ijambo rye ry’ibanze yavuze ko “Kwimakaza indangagaciro za gikristo mu mwuga w’ubucamanza bisobanura guharanira ubutabera bujyana n’impuhwe, ukuri nk’ukwa Kristo, n’ububasha buvanze no kwiyoroshya.”
Perezida w’Umuryango Nyarwanda Uharanira Guteza Imbere Uburenganzira bwa Muntu Lawyers of Hope [LOH], Safari Gahizi, yavuze ko iyi nama yahurije hamwe abantu baturutse mu bihugu bitandukanye, bityo ubunararibonye n’uburyo bakoramo ibintu bitandukanye.
Yavuze ko aya ari amahirwe yo gusangizanya ubumenyi no kureba ibyo bakwigiranaho.
Ati “Nk’Abakristo, tugomba gutekereza ku bantu bari mu bibazo no mu kaga. Kimwe mu by’ingenzi bituma dukora uyu mwuga ni ukwita ku bantu bafite ibibazo, kubarinda no kubarengera.”
“Reba nk’uyu munsi turi kubona ubwiyongere bukabije bw’insengero. Ese turi hano kugira ngo turebe ko ubwisanzure bwo gusenga n’ubw’idini bwubahirizwa mu buryo butabangamira amategeko? Nk’umucamanza, umwunganizi mu mategeko cyangwa umushinjacyaha w’umukristo; ufite inshingano zo kureba ko sosiyete yawe yubahiriza amategeko.”
Iyi nama kandi igamije gusangizanya ubumenyi n’ubunararibonye ku bayitabiriye, harimo no kwigiranaho ku bijyanye n’amategeko atandukanye arimo ajyanye no gukemura amakimbirane, amategeko y’ubucuruzi mpuzamahanga n’uburenganzira bwa muntu n’ayandi.
Igamije kandi kugeza kure, gahunda yo guhuza indangagaciro za gikristo n’umwuga w’ubunyamategeko hirya no hino.
Advocates Africa yashinzwe mu 1998, igamije guteza imbere ubutabera, kurengera uburenganzira bwa muntu no kwimakaza indangagaciro za gikristo, binyuze mu bufatanye n’inzego za Leta, imiryango itari iya Leta [NGOs] na sossiyete sivili.
Amafoto: Kwizera Remy Moses



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!