Iyo ugeze ku mupaka wa Petite Barrière muri iyi minsi usanga hagaragara ibihumbi by’abaturage bakora ubucuruzi hagati y’Umujyi wa Goma n’uwa Rubavu, bakomeje ibikorwa byo kwambutsa ibicuruzwa byabo birimo ibiribwa, ibinyobwa n’ibindi.
Meya w’Umujyi wa Rubavu, Mulindwa Prosper, yabwiye IGIHE ko nyuma y’aho umutwe wa M23 ugenzurira Umujyi wa Goma ubuhahirane bwakomeje ndetse burunarushaho kwiyongera.
Ati “Ubu tuvugana umwuka umeze neza, abaturage bo mu Rwanda bose bari mu bikorwa byabo, ariko bajya no guhaha muri Congo, abarangura cyangwa abajya gucuruzayo, ariko Abanye-Congo na bo barinjira mu mujyi wacu bagataha amahoro. Ubu rero akarere kongeye gushyuha, mu mujyi abantu ni benshi, ariko igishya kirimo ni uko umubare w’Abanye-Congo bagenda mu Mujyi wa Gisenyi na bo babaye benshi.”
Yakomeje ashimangira ko urebeye ku mupaka muto uzwi nka ’Petite Barrière’ bigaragara ko umubare w’abambuka buri munsi wikubye kabiri ugereranyije na mbere y’uko habaho ibibazo by’umutekano muke mu Mujyi wa Goma.
Ati “Ku mupaka ni ho bigaragarira cyane, kuko imibare y’abinjira n’abasohoka yariyongereye cyane, nko kuri ’Petite Barrière’ abantu bari kugera hafi ku bihumbi 30 ku munsi, mu gihe mbere ya biriya bibazo, batarengaga ibihumbi 15. No ku mupaka munini na ho abantu bariyongera, nubwo ho hatanyurwaga n’abantu benshi nko kuri ’Petite Barrière’.”
Yashimangiye kandi ko n’amakamyo y’imizigo ari kugenda nyamara mu minsi ishize warasangaga ari menshi muri parikingi, bigaragara ko atinda gusohoka muri Rubavu.
Mulindwa yavuze ko mu mpamvu ziri gutuma abantu biyongera ku mupaka w’u Rwanda na Goma harimo kuba umupaka usigaye ukora amasaha menshi kuruta mbere ndetse n’umutekano uri i Goma.
Ati “Icyo dutekereza, icya mbere ni uko umupaka w’u Rwanda na Congo usigaye ukora amasaha menshi kuruta mbere, burya mbere hari harashyizweho amasaha yo kugeza saa Cyenda gusa z’amanywa, ibyo bisobanuye ko abantu batangiraga kwitegura gutaha mu ma saa Saba cyangwa saa Sita, bagakora amasaha make.”
Yakomeje ati “Icya kabiri, ubwo turavuga ibyo twumvana abaturage bacu bavayo, ni umutekano. Umutekano mu Mujyi wa Goma, bakundaga kutubwira ikibazo cy’umutekano, ikibazo cya za ruswa nyinshi, ahantu hose bagenda bahagarikwa, bakwa amafaranga n’inzego za leta, ariko uyu munsi baragenda bagasanga hari umutekano, bagakora amasaha menshi, kuko ubu umupaka uri kugera Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba ugikora.”
Ku birebana n’ubuhahirane hagati y’Umujyi wa Goma na Rubavu nyuma y’uko yigaruriwe na M23, Mulindwa yemeza bihagaze neza cyane ko umubare w’urujya n’uruza wongeye kuzamuka.
Yagaragaje ko uretse ibiribwa, kuri ubu hari n’ibindi bicuruzwa byinshi biboneka mu Rwanda bitaboneka i Goma birimo nk’umucanga n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi biri kujyanwayo ku bwinshi.













Amafoto: RBA
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!