00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakomiseri bashya muri Komisiyo y’Amatora basabwe kwirinda icyatuma batakarizwa icyizere

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 10 May 2017 saa 07:54
Yasuwe :

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof. Sam Rugege, yakiriye indahiro za Mbabazi Judith na Bamwine K. Joyce, bombi barahiriye kuba abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC).

Aba bose barahiye kuwa 10 Gicurasi 2017, basabiwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 05 Mata 2017, kuba abakomiseri muri Komisiyo y’Amatora.

Yakira izo ndahiro, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege, yavuze ko by’umwihariko hari icyo bivuze ku guteza imbere ihame ry’uburinganire kuko ubu muri iyi komisiyo, umubare w’abagore bayigize ugeze kuri 57%.

Prof. Rugege yavuze ko inshingano bahawe zitoroshye, abasaba kwirinda ikintu cyatuma abanyarwanda babatakariza icyizere.

Yagize ati “Abakomiseri murahiye hamwe n’abasanzwe mufite inshingano zikomeye zo gufasha abanyarwanda kwihitiramo ababayobora binyuze mu matora. Amatora akozwe neza mu bwisanzure, ni inkingi ikomeye y’igihugu kigendera ku mategeko, gifite imiyoborere myiza, umutekano n’umudendezo by’abagituye[..]. Turabasaba kugira imikorere myiza, kwirinda icyatuma rubanda rubatera icyizere nko kubogama no gushingira ku marangamutima.”

Yakomeje ashima Komisiyo y’Amatora, kuba nta makimbirane ajya akurikira amatora nk’uko biba mu bindi bihugu, aboneraho no kuyisaba gukora neza kuko ubu amahanga ahanze amaso u Rwanda ku matora rutegenya.

Mbabazi Judith na Bamwine K. Joyce barahiye, biyemeje gukoresha umuhate n’umurava mu kazi bashinzwe.

Bamwine K. Joyce yagize ati “Mfite ubushake bwo gukoresha imbaraga zose mfite, nkashingira ku cyizere abanyarwanda bangiriye kugira ngo ngire umusanzu ntanga muri iriya komisiyo.”

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda, yavuze ko aba bakomiseri baje bari bakenewe kuko uretse kuba muri NEC hari icyuho, baje hari n’akazi gakomeye.

Yagize ati “Abo basimbuye bari barahawe izindi nshingano. Twakoraga rero hari icyuho kandi muri iyi minsi dufite akazi kenshi ko gutegura amatora. Twishimiye kubona imbaraga nshya zo kudufasha muri icyo gikorwa.”

Zimwe mu nshingano aba bakomiseri barahiye bafite, harimo kwakira dosiye z’abakandida biyamamaza, kureba no kugenzura ibikorwa bya Komisiyo, gukurikira uko amatora ategurwa kugeza arangiye n’ibindi.

Bamwine K. Joyce, asanzwe ari umunyamategeko mukuru muri Banki itsura amajyambere y’u Rwanda (BRD). Yakoze muri komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kuvugurura amategeko(RLRC), afite impamyabumenyi zinyuranye mu by’amategeko harimo iyo yakuye muri ILDP-Nyanza mu 2015, iyo yakuye muri kaminuza yitwa Utrecht yo mu Buholandi(2008) ndetse n’iyo mu yahoze ari Kaminuza y’u Rwanda(2006).

Mbabazi Judith we, asanzwe ari umunyamabanga mukuru w’agategenyo muri RLRC. Yahoze ari umucamanza mu nkiko zitandukanye z’u Rwanda. Ubu ari gukurikirana amasomo mu cyikiro mbanzirizakirenga(Masters) mu bumenyi mpuzamahanga (Politiki n’amategeko mpuzamahanga y’ubucuruzi) muri kaminuza ya Lund, mu Busuwisi, asanzwe afite impamyabumenyi y’amategeko yakuye muri ILPD Nyanza mu 2015 n’indi ihanitse mu by’amategeko yakuye mu yahoze ari Kaminuza y’u Rwanda mu 1999.

Mbabazi Judith arahirira inshingano nshya
Bamwine K. Joyce arahira
Bamwine K. Joyce aganira n'itangazamakuru
Mbabazi Judith aganira n'itangazamakuru
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Prof. Sam Rugege wakiriye indahiro z'abakomiseri muri Komisiyo y'Amatora
Perezida wa Komisiyo y'Amatora, Prof. Kalisa Mbanda
Prof Mbanda n'abakomiseri bashya muri Komisiyo y'Amatora
Abakomiseri bashya n'abacamanza nyuma yo kurahira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages