Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyatambutse kuri Radio Salus tariki 5 Ukuboza 2023, ubwo yavugaga ku mibereho y’abanyeshuri bo muri iri shami rya Kaminuza y’u Rwanda.
Ni ikiganiro cyatambutse nyuma y’uko tariki 01 Ukuboza 2023, hatoraguwe uruhinja rwapfuye mu gatebo k’imyanda (poubelle) kari ku macumbi y’abanyeshuri bo muri UR-Huye.
Uwaketsweho kubyara uyu mwana yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.
Muri iki kiganiro, Nyirahabimana Theresie yabajijwe uko imibare y’abakobwa batwara inda muri iri shami rya kaminuza ihagaze.
Yagize ati “Muri UR-Huye hari abanyeshuri hafi 8000 (abakobwa n’abahungu bari kumwe). Niba harimo abanyeshuri 34 batwite n’ababyaye, urumva uko iryo janisha ringana. N’ubwo wenda baba bahari basambana, imibare yo ikaba itazwi.”
“Ntabwo inda batwara ari iz’umwuka wera, utwara inda aba yasambanye. Ariko ubusambanyi buvugwa ari uko umuntu yatwaye inda, noneho bikaba akarusho ari uko umuntu yayikuyemo. Iyo abantu bakiri kwisambanira bataratwara inda wagira ngo ni ibisanzwe ni na byiza, nyamara kandi gusambana ni icyaha.”
Nyirahabimana yakomeje avuga ko umukobwa wafashwe akekwaho kwica uruhinja yabyaye akarujugunya we batari bazi ko anatwite, agatekereza ko ashobora kuba yaraje ateganya kuzica uwo azabyara kuko atigeze abagana ngo bamufashe nk’uko basanzwe bafasha bagenzi be bahuje ikibazo.
Nyirahabimana yavuze ko nyuma y’uko hagaragaye uruhinja rwapfuye muri UR-Huye, bagiye kongera imbaraga mu bukangurambaga mu banyeshuri bwo kwirinda ubusambanyi no gutwara cyangwa gutera inda.
Ubuyobozi bwa UR-Huye buvuga ko kandi bugiye no gusaba abarimu kuzajya bagira iminota mike bigomwa ku masomo batanga buri munsi, bakaganiriza abo bigisha ku buzima bw’imyororokere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!