00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakirisitu bakorera ingendo muri Isirayeli bavuga ko bahavana ubutunzi

Yanditswe na

Kayitare Jean Paul

Kuya 2 February 2015 saa 04:00
Yasuwe :

Abakirisitu bibumbiye mu muryango “Love Your Nation”, bakorera ingendo nyobokamana mu gihugu cy’isezerano cya Israel, bavuga ko batagenzwa na kamwe, kuko bahakura ubutunzi mu by’umwuka batanaretse ubwo mu by’umubiri.
Hope umwe mu bakoreye urugendo muri Israel, yabwiye IGIHE.com ko kujya muri iki gihugu byatumye abona ko ibyo asoma muri Bibiliya ari impamo kandi ko imisozi ivugwamo yose yayigezeho, ahakura n’umugisha watumye ubutunzi bwe bugwira bwihuse nk’uko yari yabisabye Imana.
Ahamya (…)

Abakirisitu bibumbiye mu muryango “Love Your Nation”, bakorera ingendo nyobokamana mu gihugu cy’isezerano cya Israel, bavuga ko batagenzwa na kamwe, kuko bahakura ubutunzi mu by’umwuka batanaretse ubwo mu by’umubiri.

Hope umwe mu bakoreye urugendo muri Israel, yabwiye IGIHE.com ko kujya muri iki gihugu byatumye abona ko ibyo asoma muri Bibiliya ari impamo kandi ko imisozi ivugwamo yose yayigezeho, ahakura n’umugisha watumye ubutunzi bwe bugwira bwihuse nk’uko yari yabisabye Imana.

Ahamya ko na we yahise abatirizwa mu nyanja ya Yorudani ari na yo Yesu/Yezu yabatirijwemo, kuri ubu akaba yarahise aba umuyoboke w’idini ry’abaporoso, maze imodoka ye yahiriye ku Kamonyi, imwe mu masosiyete y’ubwishingizi mu Rwanda ikaba yaramaze kumwishyura, akabasha no kwishyura umwenda yari abereyemo banki, abikesha umugisha yakuye muri icyo gihugu.

Avuga ko nyuma yo kuva muri Israel, ubu ari umushoramari ukomeye muri iki gihugu, akaba afite uruganda rukomeye, ariko byose yabigize ari uko avuye mu gihugu cy’amasezerano ari na ho yahereye Imana ibyifuzo bye.

Clementine Uwambaza wo mu itorero rya ADEPR usengera mu Kanserege, avuga ko yagiye muri Israel mu mwaka w’2013, kandi ko yiteguye gusubirayo mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka.

Ati: “kujya muri Israel ni byiza cyane nk’umukirisitu… ibyo dusoma muri bibiliya iyo ugezeyo ubyumva vuba. Nk’urugero, iyo abanyamahanga bumva jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ntibabyumva vuba, ariko iyo baje bagasura urwibutso bakabyibonera babyumva vuba.”

Uwambaza akomeza avuga ko iyo ugeze muri icyo gihugu, ubona ko koko ari ho umwana w’Imana yavukiye, ashimangira ko imisozi yumvaga ivugwa muri Bibiliya yayibonye kandi ko n’indi atarabona azasubirayo akayisura.

Yemeza ko kugeza ubu ibyo yasabiyeyo Imana byose yabimuhaye, ubu akaba yirihirira kaminuza kandi yaguze n’imodoka.

Pasiteri Josephine Mukamazimpaka uhagarariye Rwanda Victory Mission, avuga ko atarajya muri Israel kuko yari ku masomo muri Amerika, ariko ngo afite inyota yo kujyayo.

Avuga ko ufite Bibiliya akayisoma agomba kurara ageze mu gihugu cy’amazeserano, ngo afite inyota yo kujya ku nyanja ya Galileya ndetse n’aho Petero yagiriwe umurobyi w’abantu.

Kuri we, ngo nta mukene ubaho mu Mana ngo avuge ko atazajya muri Israel, kuko iyo ubyizeye n’ubwo nta hantu runaka uba warabitse ayo mafaranga , urayabona ukajyayo kandi icyo usabiyeyo uragihabwa.

Pasiteri Saturday Innocent Ntambara, ahagarariye “Love your nation”, avuga ko uyu muryango ugamije kujyana abakirisitu kimwe n’undi wese ubishaka muri Israel.

Avuga ko batajya muri Israel bagamije urugendo nyobokamana gusa, kuko bagerageza guhura n’abakora ubucuruzi bakaganira ku cyakorwa kugira ngo n’abanyarwanda batere imbere no mu butunzi bw’umubiri.

Akomeza avuga ko n’abanya Isirayeli benshi bavuga ko bashaka gusura u Rwanda.

Love your Nation igizwe ni umuryango ugizwe n’abantu bagiye muri Israel, ugamije gufasha n’abandi bifuza kujya ku butaka butagatifu, uvuyeyo akaba ahita ahinduka umunyamuryango.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages