Ubu buryo bwakinwe ku nshuro ya mbere ku Mugabane wa Afurika, mu mikino ikomeje kubera muri BK Arena.
Ku wa 14 Nyakanga 2022, hatanzwe ibikombe n’imidali ku basoje igice cya mbere cya Poomsae bitwaye neza kurusha abandi.
Mu batarengeje imyaka 30 mu bagabo, Sénégal yaserukiwe na Ndione, Diallo na Matar ni yo yegukanye umwanya wa mbere, ikurikirwa na Misiri yaserukanye abakinnyi nka Ahmed, Tharwat na Gendy. Ku mwanya wa Gatatu haje ikipe y’u Rwanda yakinagamo Mucyo na Nzaramba.
Mu batarengeje imyaka 30 mu bagore, igihembo cyegukanywe n’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Uwayo afatanyije na Ndacyayisenga na Umurerwa.
Mu batarengeje imyaka 17 bavanze, ni ukuvuga harimo abahungu n’abakobwa, ikipe y’u Rwanda ni yo yegukanye igihembo cyo muri iki cyiciro ibifashijwemo na Kayitare, Umurerwa na Mucyo.
Mu batarengeje imyaka 17 mu bakobwa, Tuyisenge, Uwase na Cyuzuzo ni bo begukanye umwanya wa mbere.
Mu cyiciro cy’abakiri bato, Ikipe y’Abakobwa b’u Rwanda ni yo yegukanye igihembo. Yabifashijwemo na Isimbi, Irasubiza ndetse na Isaro.
Mu bahatana ku giti cyabo, mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 17 mu bagabo Umunyarwanda Kayitare ni we watsinze bagenzi be. Yakurikiwe na Hassan wo mu Misiri. Habibou aza ku mwanya wa gatatu. Mu bakobwa bahatana ari umwe, Saad ukomoka muri Maroc ni we wegukanye umwanya wa mbere.
Icyiciro gisoza ni ikigizwe n’abafite kuva ku myaka 30 kuzamura bakina nk’ikipe. Iki cyiciro cyegukanwe n’ikipe ya Misiri yari igizwe na Salaherdi, Muhammed na Nasr. Aba bakurikiwe n’abarimo Selorm, Safro na Agbozo bakomoka muri Ghana. Mu marushanwa yabaye uyu munsi, ikipe y’u Rwanda yegukanye imidali 15.
Umuyobozi wa Taekwondo muri Afurika, Issaka Ide, yashimiye uburyo u Rwanda rwateguye iyi mikino.
Yagize ati “Tunejejwe n’uburyo twakiriwe. Twashimye imyiteguro y’u Rwanda kuri aya marushanwa. Ikindi ndanashimira byimazeyo Minisiteri ya Siporo ku bw’ubufasha ikomeza kuduha.”
Yanavuze ko bagiye kwita ku birebana n’abafana kuko bateganya ko bashobora kuba benshi bitewe n’uko amarushanwa ateye.
Guhera ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Nyakanga 2022, hazatangira andi marushanwa asa nko kurwana ariko by’imikino, bizwi nka Kyorugi. Iyi mikino izakinwa hakurikijwe ibilo abahatana bafite. Byitezwe muri iyo mikino hazakina n’abakinnyi bari ku rwego mpuzamahanga, barimo n’abitabiriye imikino ya Olempike.


















Amafoto: Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!