Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Mbere wanabayemo gusangira no kuganira hagati y’ubuyobozi bw’iyi banki, abakozi ndetse n’abakiliya bayo.
Muri uyu muhango hanatanzwe ibihembo ku bakozi babiri bahize abandi mu gutanga serivisi nziza.
Ubuyobozi bwa I&M bank Rwanda buvuga ko buzakomeza kugera ku bakiliya bayo mu bikorwa bitandukanye bakora, bukabaganiriza ndetse ko bufite n’impano buzaha abakiliya babo bamaze igihe kinini bakorana.
Umuyobozi ushinzwe imari muri I&M bank Rwanda wanavuze mu izina ry’Umuyobozi Mukuru, Wimana Dederi yabwiye IGIHE ko bagiye gukomeza umuco basanganywe wo gufata neza ababagana.
Yagize ati “Niba tuvuga ngo turishimira imitangire ya serivisi, turahera imbere muri I&M Bank, abakozi bacu tukabaha ijambo, tukagira agaciro tubaha, tukanashima abahize abandi mu gihembwe cya mbere n’icya kabiri. Mwabonye ko hari abo twahembye”.
Dederi yakomeje avuga ko ibi bikorwa bituma abakiliya b’iyi banki barushaho kuyiyumvamo ngo kuko babona ko ibaha agaciro, atari bo bayigana gusa ahubwo ko nayo ibagana.
Uwiringiyimana Jean Claude, umwe mu bakiliya ba I&M bank Rwanda yavuze ko yishimira imitangire ya serivisi bahabwa, cyane cyane uburyo bihutisha ubusabe bw’umukiliya ndetse no kumumenyesha impinduka bitamusabye kugaruka kuri banki.
Ati “Niba usabye inguzanyo bakakubwira bati ni iminsi irindwi, barabyubahiriza rwose. Niba harimo ikibazo baguhamagara mbere y’igihe bakakubwira bati harimo ikibazo runaka, ukagikosora. Bakagukurukirana.”
Uwiringiyimana avuga ko mu myaka ibiri amaze akorana n’iyi banki, abona ikoresha ikoranabuhanga cyane ku buryo ngo atari ngombwa kuba wajya gusaba serivisi kuri banki ndetse no gutonda umurongo.
I&M Bank (Rwanda) Plc itanga serivise zitandukanye yaba ku bantu ku giti cyabo, abacuruzi bato n’abaciriritse ndetse n’ibigo binini. I&M Bank (Rwanda) Plc ibarizwa no ku isoko ry’imari n’imigabane (RSE) kuva muri Werurwe 2017.
Iyi banki ni ishami rya I&M Group Plc, ikigo gikomeye mu by’imari mu karere k’Africa y’Iburasirazuba. I&M Group Plc ifite ibikorwa mu Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania ndetse na Mauritius. I&M Group Plc ifite uburambe mu gukorana na banki zo ku isi yose ndetse n’ibigo bikomeye by’iterambere ku isi.
Amafoto: Rwema Derrick



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!