Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisozi iherereye mu Murenge wa Kinyiya ho mu Karere ka Gasabo hafungiwe abagabo babiri bakurikiranweho ibyaha bya jenoside, nyuma y’uko bataye uturere twa kavukire bagatorokera mu Mujyi wa Kigali.
Mutarambirwa Pascal uvuka mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Ndora mu Kagari ka Gisagara Intara y’Amajyepfo, avuga ko ashinjwa imitungo yasahuye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Mutarambirwa wafatiwe mu Murenge wa Kabuga mu Kagari ka Kabuga, avuga ko yafunzwe imyaka cumi n’ibiri nyuma n’ubwo atabashije gusobanura uburyo yavuye muri gereza.
Munyantwari Jerôme we avuka mu Karere ka Karongi, umurenge wa Gishita, Akagari ka Musenyi ho mu Ntara y’i Burengerazuba, akurikiranwe ibyaha by’ubwicanyi yakoreye aho avuka, akaba yarabitorotse nyuma y’aho Urukiko Gacaca rw’aho avuka rumukatiye gufungwa burundu.
Munyentwari yagize ati, “Kigali nyibayemo imyaka itandatu, naje gutembera.”
N’ubwo uyu Munyentwari yabanje kuvuga ko yaje mu butembere yaje kwemera ko yageze i Kigali asize umuryango i Karongi, maze akaza kuzana undi mugore yakuye mu Murenge yabarizwagamo wa Kinyinya Akagari ka Rwabirembo.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Senior Supertendent of Police (SSP) Urbain Mwiseneza, atangaza ko na n’ubu inzego za Polisi zigikomeje gukurikirana abanyabyaka nk’aba, akaba anashishikariza abaturage kumenya neza abaturanyi babo.
Yagize ati “Abaturage n’inzego z’ibanze nibo baha Polisi amakuru. Abaturage barasabwa kujya batanga amakuru y’umuntu bakemanga, n’inzego z’ibanze zikajya zikurikirana abo bakiriye bashya bahaje byaba ngombwa bakanakurikirana amateka y’aho bavuye.”
Aba batawe muri yombi nya y’uko mu mpera z’icyumweru gishize Polisi yari yataye muri yombi uwitwa witwa Munyantwari Modeste alias Makogoto, mwene Mbanziriza wavukiye i Gishyita mu karere ka Karongi ukurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yari amaze imyaka 19 yihishe muri Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO