Minisitiri w’Umuco na Siporo Amb. Joseph Habineza yavuze ko hari ibigwari bigomba kugawa birimo abahunga igihugu bakagenda bagisebya n’abanyereza umutungo wa gakoreshejwe mu iterambere.
Yatangizaga icyumweru cyahariwe kwibuka intwari z’igihugu cyatangijwe n’urugendo rwatangiriye kuri ku nyubako ya KBC ku Kimihurura rwerekeza muri Petit Stade Amahoro.
Minisitiri Habineza yagaragaje ko ubutwari bw’Abanyarwanda bwatangiye kera ndetse ahereye ku buryo igihugu cyagiye cyagurwa n’ubwo cyaje kongera kugirwa gito n’abakoroni. Yibukije ko Ubugabo atari ubutumbi kuko uko u Rwanda rungana bitarubuza kubahwa ku Isi yose ariko ko atahakana ko rurimo n’ibigwari.
Yakomeje agira ati “Ntabwo nabihakana, hari ibigwari nabyo tugomba kubigaya. Ibigwari ni bariya banyereza umutungo, aho kugirango bawucunge neza nk’uko bawuhawe, bakishyirira mu nda zabo. Ibigwari kandi ni bariya bahunga igihugu bakagenda bagisebya. Yari mu mwanya awuvuyemo agatangira kugenda avuga ngo ibi ntibigenda kandi ariwe wari ubishinzwe. Abo ni ibigwari. Tugomba kubigaya.”
Min. Habineza yibukije urubyiruko rwari rwiganje mu bitabiriye iki gikorwa ko abantu bose iherezo ryabo ari urupfu, ariko ko bagomba gutekereza ku nkuru basize imusozi. Yagarutse ku rugamba rwo kubohora igihugu, abagaragariza ko abasore n’inkumi batatinye kumenera amaraso yabo igihugu.
Umwe mu bitabiriye urugendo, Jean Pierre Mbarushimana, yatangarije IGIHE ko igikorwa kimwongeramo imbaraga z’ubutwari agendeye ku ntwari u Rwanda rwibuka.
Ati “Twaje muri uru rugendo guhesha agaciro intwari zitangiye igihugu cyacu. Kugirango umuntu agere ku kintu agomba kugiharanira, ubu turahesha agaciro intwari zitangiye igihugu cyacu. Ibi bituma natwe nk’urubyiruko tugira mutima wo kumva ko twakitangira.”
Mu kiganiro n’Abanyamakuru ku wa Kabiri tariki ya 20 Mutarama 2915, urwego rufite iby’imidari y’ishimwe mu nshingano za rwo, rwagaragaje ko n’ubwo bikiri mu mushinga ugomba kuzashyikirizwa Inama y’Abaminisitiri ukemezwa, hari imidari y’Ishimwe iteganywa kujya itangwa, kuko ukoze ibikorwa by’indashyikirwa wese atashyirwa mu ntwari z’Igihugu nk’uko no mu bindi bihugu bigenda.
Icyumweru cyo kuzirikana Intwari z’u Rwanda cyahawe insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari bw’Abanyarwanda agaciro kacu.”
Amafoto : Jack Yakubu



















TANGA IGITEKEREZO